Umukecuru w’imyaka 101 yafatanwe urumogi

Umukecuru w’imyaka 101 wo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi akekwaho gucuruza urumogi, nyuma yo gufatanwa udupfunyika twa rwo yari yarateganyije kugurisha mu gace atuyemo.

Urwego rwa Nigeria rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, NDLEA, rwatangaje ko Esther Ogunmabo yafatiwe mu Mujyi wa Ilisan, muri Leta ya Ogun, ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2026.

Uyu mukecuru ufite abuzukuruza yasanganywe garama 90 z’urumogi rwo mu bwoko bwa “skunk”, zipfunyitse mu dufuka duto. Abashinzwe iperereza bavuga ko yababwiye ko yarugurishaga abaturage bo mu gace atuyemo.

Umuvugizi wa NDLEA, Femi Babafemi, yavuze ko Ogunmabo yasobanuye ko yatangiye ubu bucuruzi nyuma y’uko iduka rye ry’ibiribwa n’ibindi bikoresho bya buri munsi ryibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Bivugwa ko umwe mu bakobwa be uba i Lagos ari we wamugezagaho urumogi buri nyuma y’iminsi ine. Umukecuru ngo yarugabanyaga mu dupfunyika duto, akabona uko arugurisha. Uwo mukobwa na we yamaze gutabwa muri yombi kubera uruhare akekwaho muri ubu bucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wa NDLEA, Mohamed Buba Marwa, yategetse ko Ogunmabo arekurwa by’agateganyo kubera imyaka ye myinshi, anashyirwa muri gahunda yo kugirwa inama. Irekurwa rye ntirisobanuye ko iperereza ryahagaze cyangwa ko atazagezwa imbere y’ubutabera. Kugeza ubu ariko, nta cyaha urukiko ruramuhamya.

Ifatwa ry’uyu mukecuru ryabaye mu gihe NDLEA yatangazaga ibikorwa byinshi byo kurwanya ibiyobyabwenge mu bice bitandukanye bya Nigeria.

Ku wa 21 Kanama 2026, abakozi b’uru rwego bafatiye ubwato bw’ibiti mu mazi yo muri Leta ya Akwa Ibom, bivugwa ko bwari butwaye ibiyobyabwenge byerekezaga mu bice by’uburobyi byo muri Cameroun.

Abantu batatu bari muri ubwo bwato bafatanywe ibiro 42, 622 by’ibiyobyabwenge. Muri byo harimo urumogi n’amagarama 20 ya kokayine yari yahishwe mu gipfunyika kinini cya “fufu”, ifunguro rikorwa mu myumbati.

NDLEA kandi yatangaje ko ku nshuro ya mbere yafashe ibiyobyabwenge byoherejwe muri Nigeria bivuye muri Thailand binyuze mu nyanja. Kontineri ebyiri zafatiwe ku byambu bya Apapa na Lekki zari zirimo ibiro 1.490,5 by’urumogi rwo mu bwoko bwa “Loud”, bifite agaciro karenga miliyari 4.4 z’amanaira ya Nigeria.

Udupfunyika tw’urumogi. Ifoto yakuwe ku rubuga rwa interineti

Ibitekerezo