Muhanga: Abanyamuryango ba Koperative Twisungane baratabaza.

Abanyamuryango ba Koperative Twisungane Ibakwe ikorera mu Kagari ka Gasagara, Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bahangayikishijwe n’umutungo wa koperative ya bo wanyerejwe n’abayobozi b’iyo koperative ndetse n’inkunga yagombaga kubafasha kwiteza imbere.

Twisungane ibakwe ni koperative y’abaturage bihurije hamwe cyane cyane yiganjemo abafite ubumuga bafite intumbero y’iterambere.

Abanyamuryango b’iyi koperative bavuga ko umutungo wa bo wagiye unyerezwa buhoro buhoro n’abayiyoboraga kugeza ubwo baje gusanga nta kintu basigaranye mu byo bari bafite birimo ingurube bari boroye, ibikoresho bifashishaga bita ku izo ngurube, harimo n’umurima baguze ntibahabwa ibyangombwa bya wo n’ibindi.

Patricie NYIRABEZA, umwe mu banyamuryango b’iyi koperative, yavuze ko bari boroye ingurube zo kubafasha kwiteza imbere, ariko ngo ntibamenye irengero rya zo. Nyuma yo kugabanya bamwe mu banyamuryango, gahunda yari uko uworoye ingurube yagombaga kuzaha abandi ibibwana bya yo (kuzitura), ariko ngo ibyo ntibyigeze bikorwa nk’uko byari byateganyijwe.

Yagize ati: “Abahawe ingurube bwa mbere ntibazituriye abandi. Bamwe bavugaga ko zapfuye, abandi bakabwirwa ko batazihabwa kubera kutuzuza amafaranga y’umusanzu wa buri mu nyamuryango.”

Aba banyamuryango, biganjemo abantu bafite ubumuga, bavuga ko amafaranga n’ibindi bikoresho byahawe koperative hagamijwe kuzamura imibereho ya bo bitigeze bibageraho uko byari biteganyijwe. Bikaba byarabateje igihombo gikomeye ndetse bikadindiza iterambere rya bo.

Gratien Munyandamutsa, ufite ubumuga bwo kutabona, na we agaragaza impungenge ku butaka bwaguzwe n’iyo koperative. Avuga ko abanyamuryango batazi neza aho inyandiko z’ubutaka ziri, kandi ko butabyazwa umusaruro nk’uko byari byitezwe.

Abivuga yagize ati: “Hari ubutaka bwaguzwe ariko nta byangombwa bya bwo tubona. Ibyo bituma duhora twibaza niba butazaducika na bwo bakabudutwara nti tu menye irengero rya bwo.”

Bongeyeho kandi ko hari ibikoresho bitandukanye bya koperative birimo ibiraro by’ingurube, inkono, amasafuriya n’ibindi byaburiwe irengero. Bavuga ko babwiwe ko byagurishijwe, ariko ntibasobanurirwa uko amafaranga yavuyemo yakoreshejwe.

Abanyamuryango ba Twisungane Ibakwe bavuga ko icyo bifuza ari ukubona umutungo wa koperative ucungwa neza kandi ukajya ukoreshwa binyuze mu mucyo, bityo ukabagirira akamaro, kugira ngo na bo babashe kugera ku iterambere.

Ku ruhande rwe, Innocent TURAHIMANA wahoze ayobora iyi koperative, yahakanye iby’inyerezwa ry’umutungo. Avuga ko imikoreshereze y’umutungo wa koperative yose ibitse mu nyandiko kandi ko amafaranga yari kuri konti ya koperative yagurijwe abanyamuryango bamwe nti bayasubiza.

Yagize ati: “Ibitabo bya koperative birahari kandi bigaragaza uko umutungo wakoreshejwe. Naho Ikibazo cy’ubutaka na cyo kiri mu biganza by’uwa nsimbuye”.

Nubwo avuga ibyo ariko, Jean d’Arc NAMAHORO, uyobora iyi koperative muri iki gihe, avuga ko mu gihe habaga ihererekanyabubasha atashyikirijwe inyandiko zose zifitanye isano n’umutungo n’imari bya koperative.

Yagize ati: “Nahawe urutonde rw’abanyamuryango gusa, ariko inyandiko z’imari, iz’ubutaka ndetse n’amakuru yerekeye konti ntibyanshyikirijwe.”

Akomeza avugako agiye gukurikirana amakuru yimbitse kugira ngo amenye uko uyu mutungo wakoreshejwe byagaragarako abo yasimbuye bawunyereje koko bagatanga ikirego munzego z’ubuyobozi bagakurikiranwa.

Ibitekerezo