U Rwanda rwamenye abo ruzahura na bo muri CECAFA U-20

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yamenye amakipe izahura na yo mu mikino y’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), izatanga itike yo kwitabira Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.

Tombola y’aya marushanwa yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium mu Rwanda, iyobowe na Yusuf Mossi ushinzwe amarushanwa muri CECAFA, afatanyije na Amir Hassan.

U Rwanda rwashyizwe mu Itsinda A hamwe na Tanzania izakira amarushanwa ndetse na Ethiopia. Ibi bivuze ko Amavubi U-20 azaba afite akazi gakomeye ko guhatanira umwanya wa mbere muri iri tsinda kugira ngo yizere gukomeza muri ½ cy’irangiza.

Mu Itsinda B harimo Uganda, Sudani na Djibouti, naho Itsinda C rikaba rigizwe na Kenya, u Burundi na Sudani y’Epfo. Muri rusange, ibihugu icyenda ni byo bizitabira aya marushanwa, mu gihe Eritrea na Somalia bitazagaragara muri iri rushanwa.

Amarushanwa ateganyijwe kubera kuri Stade ya Uhuru i Dar es Salaam muri Tanzania, kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 25 Nzeri 2026. Iyo stade iherutse kuvugururwa ni yo izakira imikino izatanga amakipe abiri azahagararira akarere ka CECAFA mu Gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.

Uburyo amarushanwa ateye, ikipe izasoza ku mwanya wa mbere muri buri tsinda izahita ibona itike ya ½ cy’irangiza. Ayo makipe atatu aziyongeraho ikipe imwe izaba yabaye iya kabiri yitwaye neza kurusha izindi zo mu matsinda yose. Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma ni yo azabona itike yo guhagararira CECAFA mu Gikombe cy’Afurika U-20.

Tanzania izakira iri rushanwa ni na yo ifite igikombe giheruka, nyuma yo gutsinda Kenya ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma w’amajonjora ya CECAFA U-20 yabaye mu 2024.

Ku Rwanda, guhangana na Tanzania iri mu rugo ndetse na Ethiopia bizasaba Amavubi U-20 gutangira neza amarushanwa, kuko gutsinda itsinda ari bwo buryo bwizewe kurusha ubundi bwo kubona itike ya ½ cy’irangiza.

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20. Ifoto: Kigali Today

Ibitekerezo