Abantu benshi batangira umunsi bumvise alarm ya telefone cyangwa isaha ibakangura. Hari n’abashyiraho alarm nyinshi zikurikirana kugira ngo badakererwa ku kazi, ku ishuri cyangwa mu zindi gahunda.
Ariko umubiri w’umuntu ufite uburyo bwa wo bwo kugenzura igihe cyo gusinzira n’icyo gukanguka, buzwi nka “circadian rhythm” cyangwa isaha karemano y’umubiri.
Iyo umuntu agira gahunda ihoraho yo kuryama no kubyuka kandi akabona ibitotsi bihagije, umubiri ushobora kugenda umenyera igihe runaka cyo gukanguka ku buryo hari igihe umuntu abyuka mbere y’uko alarm ivuga cyangwa atayikeneye.
Ariko se wabigeraho ute?
Tangira umenyereza umubiri igihe gihoraho. Kimwe mu bintu by’ingenzi ni ukugerageza kuryama no kubyuka ku masaha asa buri munsi.
Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, CDC, kigaragaza ko abantu bakuru benshi bakenera nibura amasaha arindwi y’ibitotsi buri joro.
Guhora uhinduranya cyane amasaha uryamiraho n’ayo ubyukiraho bishobora gutuma bigora umubiri kugira gahunda ihamye.
Ni yo mpamvu umuntu ushaka kumenyereza umubiri kubyuka adategereje alarm ashobora gutangirira ku kugena igihe gihoraho cyo kujya kuryama n’icyo kubyuka.
Ibi ariko ntibisobanura ko buri muntu agomba gusinzira amasaha angana. Igihe umuntu akenera cyo gusinzira gishobora gutandukana bitewe n’imyaka n’imiterere ye.
Urumuri rwa mugitondo rufasha umubiri kumenya ko umunsi watangiye. Urumuri rufite uruhare rukomeye mu mikorere y’isaha karemano y’umubiri.
Ikigo cya National Heart, Lung, and Blood Institute cyo muri Amerika (NHLBI) gisobanura ko uko umunsi ugenda wijima, umubiri wongera gukora umusemburo ufasha gutegura umubiri gusinzira witwa melatonin.
Iyo mugitondo umuntu abonye urumuri, umubiri ugabanya ubutumwa bujyanye no gusinzira, mu gihe cortisol na yo igira uruhare mu gutegura umubiri gukanguka no gutangira umunsi.
Ni yo mpamvu gufungura amadirishya cyangwa umwenda uyakingirije mugitondo no kubona urumuri kare bishobora gufasha umubiri kumenya neza igihe cyo gukanguka.
Urumuri rwinshi mu masaha ya nijoro, by’umwihariko uruturuka kuri telefone, televiziyo cyangwa ibindi bikoresho bifite écran, rushobora na rwo kubangamira iyi gahunda.
Telefone yo mu buriri ishobora kuba ikibazo gikomeye
Iki ni ikibazo kireba abantu benshi muri iki gihe: umuntu ajya kuryama, ariko akamara indi minota cyangwa amasaha areba imbuga nkoranyambaga nka TikTok, Facebook, Instagram, YouTube cyangwa izindi porogaramu.
Ubushakashatsi bwatangajwe mu 2025 muri Frontiers in Psychiatry, bukoresheje amakuru y’abanyeshuri bo muri Norvège barenga 45,000 bari hagati y’imyaka 18 na 28, bwagaragaje isano ikomeye hagati y’igihe umuntu amara areba muri telefone amaze kujya mu buriri n’ibibazo by’ibitotsi.
Mu basesenguwe, kwiyongera kw’isaha imwe umuntu amara areba muri telefone amaze kujya kuryama byari bifitanye isano no kwiyongera kwa 59% mu mahirwe yo kugaragaza ibimenyetso bya insomnia, ndetse n’iminota 24 mike y’ibitotsi.
Icyakora, ibi ntibivuga ko telefone ari yo yonyine itera kubura ibitotsi. Ubushakashatsi bwari ubwo kureba isano iri hagati y’ibi bintu, ntabwo bwari ubushakashatsi bushobora kwemeza ko kimwe ari cyo cyateye ikindi.
Ikindi gishimishije ni uko abashakashatsi batabonye ko gukoresha imbuga nkoranyambaga byonyine ari byo byari bibi kurusha ibindi bikorwa byose byo kuri écran. Igihe cyose umuntu yamaze kuri écran mu buriri ni cyo cyagaragaye nk’ikintu cy’ingenzi.
Tegura umubiri mbere yo kuryama
Kuryama ntabwo ari nk’akantu umuntu akanda ngo umubiri uhite usinzira.
Gushyiraho gahunda ibanziriza ibitotsi bishobora gufasha umubiri kumenya ko igihe cyo kuruhuka cyegereje.
Ushobora kugerageza kugabanya urumuri mu cyumba, gushyira telefone kure y’uburiri no kwirinda kuyikoresha mbere yo gusinzira.
CDC inatanga inama yo kuzimya ibikoresho by’ikoranabuhanga nibura iminota 30 mbere yo kuryama, kwirinda amafunguro aremereye n’inzoga mbere yo kuryama no kwirinda kunywa ikawa mu masaha ya nyuma ya saa sita cyangwa nimugoroba.
Icyumba gituje, kidashyushye cyane kandi kigufasha kuruhuka na cyo gishobora kugira akamaro.
Ntugahindure gahunda y’ibitotsi ako kanya
Niba usanzwe uryama saa munani z’ijoro ugashaka gutangira kuryama saa sita z’ijoro, kugerageza kubihindura byose umunsi umwe bishobora kutoroha.
Isaha karemano y’umubiri ikenera igihe kugira ngo imenyere gahunda nshya.
Guhindura gahoro gahoro igihe uryamiraho n’icyo ubyukiraho, hanyuma ukagerageza kugumana gahunda nshya, bishobora korohera umubiri kurusha guhindura amasaha menshi icyarimwe.
Ese alarm wayireka burundu?
Kubyuka nta alarm bishobora gukunda ku bantu bafite gahunda ihamye kandi babona ibitotsi bihagije, ariko ntabwo bivuze ko buri muntu agomba guhita areka alarm.
Niba ufite akazi, urugendo, ishuri cyangwa indi gahunda udashobora gukererwa, alarm ishobora gukomeza kuba uburyo bwo kwirinda ko gahunda ipfa.
Intego ishobora kuba iyo kugera aho umubiri wawe umenyera igihe cyo kubyuka, alarm ikaba uburyo bwo kwirinda gukererwa aho kuba ari yo yonyine ituma ushobora kuva mu buriri.
Niba kandi uhora ugira ikibazo gikomeye cyo gusinzira, ukanguka kenshi nijoro, cyangwa ugahora unaniwe ku manywa nubwo wagerageje kugira gahunda nziza y’ibitotsi, bishobora kuba byiza kubiganiraho n’umuganga aho kubifata nk’ikibazo cya alarm gusa.

Ibitekerezo