Abantu bagera kuri 13 ni bo bamaze kwemezwa ko bahitanywe n’umutingito ukomeye wibasiye Intara ya Kumamoto, ku kirwa cya Kyushu giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubuyapani. Abandi benshi baracyashakishwa mu bisigazwa by’inyubako zasenyutse, mu gihe ibikorwa byo gutabara bikomeje gukorwa ku manywa na nijoro.
Uyu mutingito wari ufite imbaraga za manyitide 7,1 wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026. Ishami ry’Ubuyapani rishinzwe iteganyagihe n’ibiza, Japan Meteorological Agency (JMA), ryatangaje ko izingiro rya wo ryari nko mu bilometero 20 mu majyepfo y’Umujyi wa Kumamoto, utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 700.
Kuba izingiro rya wo ryari ku bujyakuzimu bwa kilometero zigera ku 10 gusa byatumye imbaraga zawo zumvikana cyane ku butaka, zisenya inyubako, zangiza imihanda, zihagarika ingendo za gari ya moshi n’indege ndetse zitera inkongi ahantu hatandukanye.
Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani, Sanae Takaichi, yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara biri gukorwa mu buryo bwihutirwa, kuko hari ubwoba ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera.
Yagize ati: “Ni urugamba rwo gusiganwa n’igihe,” ashaka kugaragaza ko buri munota ushira ushobora kugabanya amahirwe yo kubona abantu bakiri bazima munsi y’ibisigazwa by’inyubako.
Mugitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2026, abayobozi bari bamaze kwemeza ko abantu 13 bapfuye. Icyakora, abashinzwe ubutabazi bavuze ko hakiri abantu baburiwe irengero, cyane cyane ahasenyutse inyubako z’ubucuruzi n’inganda.
Kimwe mu bice byibasiwe cyane ni inyubako nini y’ubucuruzi ya Aeon Mall Kumamoto, iherereye mu Mujyi wa Kashima. Igice kinini cy’iyi nyubako cyarasenyutse nyuma y’umutingito, mbere y’uko humvikana igiturika gikomeye gishobora kuba cyaratewe na gaze yasohotse mu miyoboro yangiritse.
Abayobozi batangaje ko abantu umunani babashije gukurwa munsi y’ibisigazwa by’iyi nyubako. Bamwe muri bo bari bakomeretse bikomeye, mu gihe hari abaje gupfa nyuma yo kugezwa kwa muganga. Abakozi bane b’iyi nyubako y’ubucuruzi bari bagishakishwa, nk’uko amakuru yari amaze kumenyekana yabigaragazaga.
Abatabazi bakoreshaga imashini ziremereye, imbwa zatojwe gushakisha abantu n’ibikoresho byumva amajwi kugira ngo barebe niba hari abarokotse bagifungiranye munsi y’inkuta, ibisenge n’ibindi bikoresho byasenyutse.
Gusa ibyo bikorwa byakomeje kugorana kubera imitingito mito yakurikiye uwa mbere. Buri gihe ubutaka bwongeye kunyeganyega, abatabazi basabwaga guhagarika imashini no kuva ahantu hashobora kongera gusenyuka.
Hari kandi impungenge ku ruganda rwa Nippon Paper Industries rwo mu Mujyi wa Yatsushiro, aho igice cy’uruganda n’umunara munini byasenyutse. Abakozi benshi bari baburiwe irengero, bituma amakipe y’ubutabazi yoherezwa muri ako gace.
Amakuru yakomeje guhinduka uko abatabazi babonaga abandi bantu cyangwa bakura imirambo munsi y’ibisigazwa. Ni yo mpamvu ubutegetsi bw’Ubuyapani bwasabye abaturage gukurikira amatangazo y’inzego zemewe no kwirinda gukwirakwiza imibare itaremezwa.
Abasirikare ibihumbi boherejwe gutabara
Guverinoma y’Ubuyapani yohereje abasirikare barenga 4.500 bo mu Ngabo zishinzwe kwirwanaho, Japan Self-Defense Forces, kugira ngo bafatanye n’abapolisi, abashinzwe kuzimya inkongi n’abaganga mu bikorwa by’ubutabazi.
Abo basirikare bahawe inshingano zirimo gushakisha abantu baburiwe irengero, gukura inkomere mu duce imodoka zisanzwe zitabasha kugeramo, gutanga amazi n’ibiribwa no gufasha mu gusana imihanda y’ingenzi yangiritse.
Minisitiri w’Intebe Takaichi yavuze ko leta yashyize imbaraga zose mu gutabara abaturage, anizeza ko ibiribwa, amazi, imiti n’ibindi bikoresho by’ibanze bizagezwa mu bigo byakira abavuye mu bya bo.
Yasabye abaturage gukomeza kuba maso kubera ko hashobora kongera kuba undi mutingito ufite imbaraga zegeranye n’iz’uwabaye ku wa Kabiri. Yanabasabye kutinjira mu nyubako zangiritse, nubwo zaba zitarasenyutse burundu, kuko imitingito ikurikiraho ishobora gutuma zigwa.
Inzego zishinzwe guhangana n’ibiza zasabye abantu barenga ibihumbi 260 kuva by’agateganyo mu duce twugarijwe. Nubwo abenshi bari basabwe kwitegura guhunga, abarenga 9.000 ni bo bari bamaze kugera mu bigo by’agateganyo byateguwe mu mashuri, mu nyubako za leta no mu bibuga by’imikino.
Ibyo bigo byahawe amashanyarazi, ibyuma bikonjesha, ibiribwa n’amazi, kuko uyu mutingito wabaye mu gihe u Buyapani bwari bwugarijwe n’ubushyuhe bukabije. Abageze muri ibyo bigo barimo abana, abageze mu zabukuru, abafite ubumuga n’abandi bantu bashobora guhura n’ingaruka zikomeye z’ubushyuhe.
Ibihumbi by’ingo byabuze amashanyarazi
Umutingito wangije ibikorwa remezo byinshi, by’umwihariko imiyoboro y’amashanyarazi, amazi, gaze n’itumanaho. Ingo zigera ku 36,900 zari zikiri mu icuraburindi mugitondo cyo ku wa Gatatu, mu gihe izindi zigera ku 9,500 zari zabuze gaze ikoreshwa mu guteka no gushyushya amazi.
Ibigo bitanga amashanyarazi byohereje abakozi mu duce twibasiwe, ariko ibikorwa byo gusana byakomeje kugorana kubera imihanda yacitse, ibiraro byangiritse n’imitingito mito yakomezaga kubaho.
Mu bice bimwe, imiyoboro y’itumanaho na yo yarahagaze, bituma abaturage batabasha kuvugana n’imiryango yabo cyangwa guhamagara inzego z’ubutabazi. Leta yashyizeho uburyo bwihariye bwo gufasha abaturage gutanga amakuru ku bantu baburiwe irengero.
Kuba amashanyarazi yarabuze mu gihe cy’ubushyuhe bukabije byateje impungenge zikomeye. Abantu bakuze n’abafite ibibazo by’ubuzima bashobora kwibasirwa no kubura umwuka cyangwa kugira umwuma mu mubiri iyo bamaze igihe kirekire ahantu hashyushye hatagira ibikoresho bikonjesha.
Abashinzwe ubuzima basabye abaturage kunywa amazi kenshi, kwirinda kumara igihe kinini ku zuba no kwegera ibigo by’ubutabazi igihe bumva bagize isereri, intege nke cyangwa ibindi bimenyetso by’indwara ziterwa n’ubushyuhe.
Ibitaro byo mu duce twibasiwe byakiriye inkomere nyinshi. Bimwe muri byo byagize ikibazo cy’amashanyarazi cyangwa cy’amazi, bituma bihagarika kwakira abarwayi bashya. Inkomere zikomeye zoherejwe mu bindi bitaro bifite ubushobozi bwo kubavura.
Imihanda, gari ya moshi n’indege byahagaze
Imihanda myinshi yo muri Kumamoto yarasadutse, ahandi ubutaka burazamuka cyangwa burigita. Hari ibiraro byangiritse, imodoka zigwa mu myobo, naho ibitaka byamanutse ku misozi bifunga imwe mu mihanda ihuza imijyi.
Ingendo za gari ya moshi zihuta cyane zizwi nka “bullet trains” zahagaritswe by’agateganyo kugira ngo inzobere zibanze kugenzura niba imihanda ya gari ya moshi n’ibiraro byayo bitarangiritse. Gari ya moshi zisanzwe na zo zahagaritswe mu bice byinshi bya Kyushu.
Ibibuga by’indege byo muri ako karere byahagaritse zimwe mu ngendo, mu gihe hari abagenzi benshi basabwe kutajya ku bibuga by’indege kugeza igihe umutekano w’ibikorwa remezo uzaba umaze kwemezwa.
Ubuyobozi bwaburiye abantu kwirinda ingendo zitari ngombwa, kuko imodoka nyinshi z’abatabazi zari zikeneye gukoresha imihanda isigaye kugira ngo zigere ahabereye impanuka.
Hari n’inkongi zavuzwe mu duce dutandukanye. Abashinzwe kuzimya umuriro bavuze ko zimwe zishobora kuba zaratewe n’insinga z’amashanyarazi zacitse cyangwa gaze yasohotse mu miyoboro yangiritse.
Nubwo hari hatanzwe umuburo w’uko imiraba ikomeye ya tsunami ishobora kwibasira inkengero z’inyanja, uwo muburo waje gukurwaho nyuma y’uko inzego z’ubumenyi zisuzumye uko inyanja yari ihagaze. Abaturage bo ku nkengero bari babanje gusabwa kujya ahantu hirengeye.

Inganda zikomeye zahagaritse ibikorwa
Kyushu ni kamwe mu duce tw’ingenzi mu bukungu bw’Ubuyapani, cyane cyane mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, imodoka n’ibindi bicuruzwa byoherezwa mu mahanga.
Nyuma y’umutingito, inganda za Sony, Toyota, Honda, TSMC na Tokyo Electron zahagaritse imirimo by’agateganyo kugira ngo zisuzume niba inyubako n’imashini zabyo bitarangiritse.
Uruganda rwa TSMC rukora utwuma duto tw’ikoranabuhanga, ruzwi nka “semiconductors”, rwabanje gukura abakozi mu nyubako. Abashinzwe umutekano w’uruganda batangiye gusuzuma imashini kugira ngo barebe niba zishobora kongera gukora nta gushyira abakozi mu kaga.
Guhagarara kw’izo nganda, nubwo kwaba ukw’igihe gito, gushobora kugira ingaruka ku ruhererekane mpuzamahanga rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Kyushu rimwe na rimwe yitwa “ikirwa cya silicon” kubera inganda nyinshi zikora utwuma twifashishwa muri telefoni, mudasobwa, imodoka n’ibindi bikoresho.
Abayobozi bavuze ko icyihutirwa atari ugusubukura ibikorwa by’inganda, ahubwo ari ukugenzura umutekano w’abakozi no kureba niba nta miyoboro ya gaze cyangwa ibikoresho by’amashanyarazi byangiritse.
Aeon Mall Kumamoto yangiritse bikomeye yari iherutse kongera gufungurwa nyuma y’imyaka yakoreshejwe mu kuyivugurura no kuyongerera ubushobozi bwo guhangana n’imitingito.
Iyi nyubako, irimo amaduka agera kuri 200, inzu yerekanirwamo filime n’ahaparikwa imodoka nyinshi, yari ahantu h’ingenzi hahurira abaturage bo muri Kumamoto. Yari yarangijwe n’umutingito ukomeye wabaye mu 2016, iza kongera kubakwa no kuvugururwa.
Kwangirika kwayo byongeye kubyutsa ibibazo ku buryo inyubako zikomeye zigenzurwa nyuma y’imitingito, nubwo Ubuyapani busanzwe bufite amwe mu mabwiriza akomeye ku isi ajyanye no kubaka inyubako zishobora kwihanganira kunyeganyega k’ubutaka.
Abashinzwe iperereza bari gutahura niba icyateye igice cy’iyo nyubako gusenyuka ari imbaraga z’umutingito ubwazo cyangwa igiturika cya gaze cyakurikiyeho. Ibisubizo by’iryo perereza bishobora gufasha mu kuvugurura amabwiriza y’umutekano w’inyubako nini z’ubucuruzi.
Kumamoto yongeye kwibasirwa nyuma y’imyaka 10
Intara ya Kumamoto yari imaze imyaka 10 yibuka imitingito ikomeye yayibasiye muri Mata 2016. Icyo gihe, imitingito yakurikiranye yasenye amazu menshi, ihitana abantu amagana iyo habaruwe n’abapfuye bazize ingaruka zayo mu gihe cyakurikiyeho.
Umutingito wo mu 2016 wangije Ikigo cy’amateka cya Kumamoto Castle, kimwe mu bimenyetso bikomeye by’umuco n’amateka by’u Buyapani. Nubwo ibikorwa byo kugisana byari bigikomeje, umutingito wo ku wa Kabiri wongeye kwangiza bimwe mu bice byacyo.
Abaturage benshi bavuze ko umutingito mushya wabibukije ubwoba n’agahinda batewe n’ibiza byo mu 2016. Hari imiryango yari yarasubiye mu buzima busanzwe nyuma yo kongera kubaka amazu n’ubucuruzi bwayo, none yongeye guhura n’akaga.
U Buyapani buri mu gice cy’Isi kizwi nka “Ring of Fire”, gikikije Inyanja ya Pasifika kandi kibamo ahantu henshi hahurira ibice binini bigize igikanka cy’Isi. Uko guhura ni ko gutuma Ubuyapani bukunda kwibasirwa n’imitingito ndetse n’iruka ry’ibirunga.
Impuguke zisobanura ko umutingito ubaho iyo ibice by’amabuye biri mu nda y’Isi binyeganyeze cyangwa bikanyerera mu buryo butunguranye, bikarekura ingufu zari zimaze igihe zibitse. Izo ngufu zikwirakwira nk’imiraba, zigatera ubutaka kunyeganyega.
Ubuyapani bwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gutanga umuburo mbere gato y’uko imbaraga z’umutingito zigera mu duce dutuwe. Ubwo buryo bushobora guhita bugabanya umuvuduko wa gari ya moshi, bugahagarika ibyuma bimwe byo mu nganda kandi bugaha abaturage amasegonda make yo kwikinga.
Nubwo amasegonda make adashobora kubuza inyubako gusenyuka, ashobora gufasha abantu kwitandukanya n’amadirishya, kwikinga munsi y’ameza akomeye cyangwa guhagarika ibikorwa bishobora guteza inkongi.
Impungenge z’imitingito ishobora gukurikira
Nyuma y’umutingito ukomeye, haba hashobora gukurikiraho indi mito cyangwa ikomeye. Inzobere ntizishobora gutangaza neza igihe izabera cyangwa imbaraga izaba ifite, ariko zisaba abaturage gukomeza kwitonda mu minsi ikurikira.
Abaturage basabwe kutajya hafi y’inyubako zasadutse, inkuta zenda kugwa, imisozi ishobora kuriduka n’inkengero z’inzuzi. Basabwe kandi gutegura ibikapu birimo amazi, ibiribwa, imiti, amatara, radiyo, telefoni n’ibyangombwa by’ingenzi.
Leta y’u Buyapani yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha abazimiye bizakomeza igihe cyose hakiri icyizere cyo kubona abarokotse. Amakuru yo ku wa Gatatu yagaragazaga ko umubare w’abapfuye ugeze kuri 13, ariko abayobozi baburiye ko ushobora guhinduka bitewe n’abakiri munsi y’ibisigazwa by’inyubako.
Kugeza ubu, icyihutirwa ni ugukura abantu munsi y’ibisigazwa, kuvura inkomere no kugeza ibikenerwa ku bihumbi by’abaturage bavuye mu ngo zabo. Ku miryango yaburiye abayo irengero, buri saha ishira irushaho kongera impungenge, ariko abatabazi bakomeje gukora nta guhagarara bizeye ko hari abandi bashobora kuboneka bakiri bazima.
Ibitekerezo