USA: Barindwi bishwe n’impanuka y’indege abandi barakomereka bikomeye
Byibuze abantu barindwi baguye mu mpanuka y’indege ya UPS itwara imizigo ubwo yari itangiye kuguruka ku kibuga cy’indege cya Louisville, Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025 nk’uko Andy Beshear, Guverineri w’iyo ntara abivuga.
Andy Beshear yavuze ko abantu batatu mu bari muri iyo ndege ari bamwe mu bapfiriye bapfiriye muri iyo mpanuka ubwo iyo ndege y’imizigo yaturikaga itangiye kuva ku Kibuga Mpuzamahanga cya Louisville Muhammad Ali ahagana saa yine n’iminota cumi n’itanu z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT (22:15GMT).
Abayobozi batangaje ko abandi 11 bakomerekeye muri iyo mpanuka ku buryo bukomeye, ubwo yavuburaga umwotsi w’umukara mwinshi mu kirere ndetse ko umubare w’abapfa ushobora kwiyongera.
Nyuma y’iperereza ry’igihe gito, abayobozi bavuze ko hakiri kare kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo mpanuka gusa batangaje ko umuriro mwinshi watewe n’ubwinshi bw’amavuta yari mu ndege, yari itangiye urugendo rw’ibilometero 6,920 rugana Hawaii.
Iyo ndege yari itwaye litiro 144,000 mu gihe yaturikaga.
Ingondo zose z’indege zagomba gukorwa ku mugoroba wo ku wa Kabiri zarahagaritswe, nk’uko ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege bwabitangaje ku rubuga rwa X.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro muri Louisville, Brian O’Neal, yavuze ko ubwinshi bw’amavuta yamenetse ku kibuga cy’indege byateje ikibazo gikomeye cyane.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Beshear yibukije abantu kutegera aho indege yaguye nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Yagize ati: “Uwabonye amafoto na videwo amenya ukuntu iyo mpanuka ari mbi cyane, hari bimwe mu biturika bigihari bishobora guturika vuba”.
Beshear yavuze ko atatangaza impamvu y’iyo mpanuka kuko atazizi, ko ahubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutekano w’Imigendekere y’Ingendo (NTSB) ari cyo kizabitangaza nyuma yo guukora iperereza ryatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi muri Louisville, Paul Humphrey, yavuze ko aho indege iguye hazongera kuba nyabagendwa mu minsi iri imbere.
Yongeyeho ati: “Ntituzi igihe bizafata kugira ngo aho hantu habe hizewe bizaterwa n’igihe iperereza rizamara”.
Indege yakoze impanuka ni iyo mu bwoko bwa MD-11F ifite moteri eshatu. Izi ndege zatangiye ingendo zo gutwara abagenzi mu myaka 34 ishize zikoreshwa na sosiyete ya Thai Airways, nyuma zitangira gukoreshwa na UPS mu 2006.
Izo ndege zakozwe n’uruganda rwa McDonnell Douglas ruza guhuzwa na Boeing mu 1997.
Mu 2023, FedEx na UPS byombi batangaje gahunda yo gutangira guhagarika indege zo mu bwoko bwa MD-11 mu gihe cy’imyaka icumi iri imbere kugira ngo bazivugurure.

Indege ya UPS yahitanye barindwi abandi barakomereka
