Dibouti: Imyaka ntarengwa yo kwiyamamariza kuba Perezida yakuweho
Inteko Ishinga Amategeko ya Djibouti yatoreye kuvanaho ingingo y’Itegeko Nshinga yagengaga imyaka ntarengwa umukandida ku mwanya wa Perezida agomba kuba afite.
Gukuraho iri tegeko byafunguye inzira kuri Ismail Omar Guelleh kugira ngo azashobore kwiyamamariza manda ya gatandatu mu mwaka utaha wa 2026.
Abamushyigikiye bavuga ko iki cyemezo kizafasha gukomeza ituze n’umutekano mu karere gasanzwe kagaragaza umuvurungano, mu gihe abaharanira uburenganzira bwa muntu baburira ko bishobora guteza ikibazo cy’ubutegetsi budahinduka no kudindiza inzira ya demokarasi.
Ismail Omar Guelleh w’imyaka 77, yatorewe kuyobora Djibouti ku nsuho ya mbere, mu kwaka wa 1999 asimbuye se wa bo Hassan Gouled Aptidon wayoboye iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1977.
Ubutegetsi bwa Guelleh bwakunze kurangwa n’igitugu ndetse bukanengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutegetsi mpuzamahanga.
Mbere y’uko iri tegeko rikurwaho, ryavugaga ko umuntu urengeje imyaka 75 atemerewe kwiyamamariza kuba Perezida.

Ismail Omar Guelleh w’imyaka 77 ashaka kwiyamamariza manda ya gatandatu
