Inkuru Nyamukuru

Papa Leo XIV yasabye ko intambara mu burasirazuba bwa RDC ihagarara

Nyuma y’isengesho ry’Angelus ku Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo 2025, Papa Leo XIV yasabye ko imirwano n’ubwicanyi byo mu burasirazuba bwa RDC bihita bihagarara. Icyo gihe yari i Vatican mu gihe mu bice bya Mayimingi muri Shabunda, Intara ya Kivu y’Epfo, habaga imirwano ikaze hagati ya M23 n’ingabo za Leta n’ababafasha.

Papa yavuze ko asengera abakirisitu bahohoterwa ku mpamvu z’imyemerere ya bo, yibutsa n’abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru baherutse kwicwa n’inyeshyamba za ADF. Yamaganye ubwicanyi bwakorewe mu gace ka Biambwe, aho ADF ifitanye isano na zifitanye isano n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State yagabye igitero ku kigo nderabuzima ikica abasivili barimo abarwayi 18, ikangiza amazu n’ibikoresho.

Yagize ati: “Mu minsi yashize habayeho ubwicanyi bw’abaturage benshi…Ndasabira imiryango yose yo mu Ntara ya Kivu kandi ndasenga cyane kugira ngo ubu bwicanyi buhagarare, nkahamagarira abakirisitu gusenyera umugozi umwe ku bw’inyungu rusange”.

Nyuma y’ubu busabe bwa Papa, imirwano yakomeje muri Kivu y’Epfo, cyane muri Kabare, hagati ya M23 na Wazalendo. Inzego z’umutekano zavuze ko M23 yateye ibirindiro bya leta, ibyo bigatuma ibikorwa byose bihagarara n’abamotari bakabura uko bava cyangwa bajya muri Kalonge na Bunyakiri. Abategetsi ba ho bavuga ko M23 ishaka kwagura ibice igenzura.

Colonel Alain Kiwewa, Umutegetsi muri teritwari ya Lubero, yasabye abaturage gufatanya n’ingabo za FARDC na UPDF mu rugamba rwo kurwanya ADF.

Ku rundi ruhande, M23 ikomeza kuvuga ko idatangiza ibitero ahubwo isubiza ibyo igabwaho. Uyu mutwe ugenzura ibice bikomeye bya Goma, Bukavu n’utundi duce twa Kivu.

Leta ya Congo na yo iheruka gutangaza ko M23 izaryozwa ibitero ikomeje kugaba, mu gihe uyu mutwe ukomeje kwagura uduce utera muri Shabunda. Nubwo impande zombi zari zumvikanye i Doha muri Qatar ku miterere y’amasezerano y’amahoro, imirwano ntiyigeze ihagarara.

Ayo masezerano agizwe n’ingingo umunani zirimo kurekura imfungwa z’intambara, gutanga agahenge, kugarura ubutegetsi bwa leta, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no gusubiza impunzi mu bya bo. Ariko nta ngingo ihana icyo buri ruhande rugomba gukurikiza, bigatuma habaho gushidikanya ku ishyirwa mu bikorwa rya yo.

Iyi ntambara imaze gutuma abantu ibihumbi amagana bahunga ingo za bo, nk’uko sosiyete sivile ibitangaza. Papa Léon yasoje asaba isi yose gukoresha inzira z’amahoro, avuga ko Imana yifuza ko abana ba yo bose babaho mu mahoro.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *