AmakuruPolitiki

Trump yongereye ibihugu 5 ku rutonde rw’ibitemerewe gukandagira ku butaka bw’Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yongereye ibihugu bitanu ku rutonde rw’abantu badafite uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu cye kimwe n’abantu bafite pasiporo za Palestina.

Ibiro bya Perezida, White House, byatangaje ko iyi ngingo igamije “kurinda umutekano w’igihugu cya bo” kandi ko izatangira gukurikizwa ku itariki ya 1 Mutarama 2026.

Abantu baturutse muri Burkina Faso, Mali, Niger, Sudan y’Epfo na Siriya ndetse n’abafite pasiporo za Palestina ntibazaba bemerewe gukandagira ku butaka bw’Amerika guhera itariki yavuzwe haruguru.

Ubuyobozi bwa Trump bwanashyize Laos na Sierra Leone, byari byarashyizwe ku rutonde rw’ibihugu bibanza kugenzurwa mbere yo kwinjira muri Amerika, ku rutonde rw’ibihugu bitemerewe kwinjira burundu, ndetse bunashyiraho ingingo z’icyiciro cy’ibihugu 15 bizajya bibanza kugenzurwa birimo Nigeria, Tanzaniya na Zimbabwe.

Trump, umaze kongera gukaza amategeko y’imyimukire kuva yagaruka mu biro bya Perezida muri Mutarama, yavuze ko kwagura iyi ngingo ari ngombwa kubera ibyo ubuyobozi bwe bwise ibibazo mu gusuzuma no kwemeza abinjira mu gihugu baturutse hanze y’Amerika.

Abayobozi bavuze ko impamvu zirimo ibyaha byo kurenza igihe visa imara, inyandiko z’inzira zitizewe, ruswa, ibikorwa by’iterabwoba, n’ubwitabire buke mu kwakira abaturage basubizwa mu bihugu bya bo.

Iyi ngingo yatangajwe nyuma yo gufatwa k’umwenegihugu w’Afuganisitani ukekwaho kurasa abasirikare babiri mu mpera y’icyumweru cya kabiri cy’Ugushyingo, igikorwa White House yifashishije mu kugaragaza impungenge za yo ku mutekano.

Iyi ni inshuro ya gatatu Trump ashyiraho iyi ngingo yo kwangira abanyamahanga kwinjira mu gihugu. Mu gihe cya manda ye ya mbere, yatanze itegeko risa n’iri mu 2017, ryateje imyigaragambyo n’ibirego mu nkiko imbere mu gihugu no hanze ya cyo. Uburyo bwo kwangira abanyamahanga kwinjira bwaje kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga rw’Amerika (US Supreme Court).

White House yavuze ko izi ngingo zizagumaho kugeza igihe ibihugu birebwa na zo bizagaragaza ko byikosoye mu bijyanye no gucunga neza ibiranga umuntu, gusangira amakuru no gukorana n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika.

Zimwe mu ngingo zashyizweho zizubahirizwa gusa iyi ngingo ntizagira ingaruka ku baturage basanzwe baba muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko, abafite visa zemewe, abahagarariye ibihugu (diplomates), cyangwa abakinnyi b’imikino ikomeye. Abayobozi bavuze ko kandi hazabaho uburyo bwo gusaba uburenganzira bwihariye ku muntu ku giti cye igihe urugendo rugaragara ko ruri mu nyungu z’igihugu.

Ibihugu bitemerewe kwinjira muri Amerika ni: Afuganisitani, Burkina Faso, Burma, Chad, Equatorial Guinea, Eritereya, Haiti, Irani, Laos, Libiya, Mali, Niger, Republika ya Congo, Sierra Leone, Somaliya, Sudani y’Epfo, Sudani, Siriya, Yemen n’abafite pasiporo za Palestina.

Ibihugu bigomba kibanza kugenzurwa ni: Angola, Antigua na Barbuda, Benin, Burundi, Côte d’Ivoire, Cuba, Dominica, Gabon, The Gambia, Malawi, Mauritania, Nigeria, Senegal, Tanzaniya, Togo, Tonga, Venezuela, Zambia, na Zimbabwe.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *