AmakuruPolitiki

Uko ‘operation Absolute Resolve’ yo gufata Maduro yakozwe

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Amerika izafata inshingano zo kuyobora Venezuela by’agateganyo kugeza igihe hazagerwaho impinduka z’ubutegetsi zifatika kandi zemewe.

Ibi byatangajwe nyuma y’igitero cya gisirikare Amerika yagabye kuri Venezuela, cyarangiye Perezida w’iki gihugu Nicolàs Maduro n’umugore we Cilia Flores bashimuswe bajyanwa gufungirwa muri Amerika, ibintu byateye impagarara ku rwego mpuzamahanga.

Trump yavuze ko kompanyi zikomeye z’Abanyamerika zikora mu bucukuzi bw’ibitoro zizoherezwa muri Venezuela, gushora imari nini mu gusana ibikorwa remezo byangiritse no kongera kubyaza umusaruro umutungo w’ibitoro w’iki gihugu, Amerika ikaba izatangira kungukira muri uwo mutungo.

Trump n’abandi bategetsi b’Amerika bakurikiranye uko Operation yo gufata perezida wa Venezuela yagenze

Ku ruhande rwa yo, leta ya Venezuela yatangaje ibihe bidasanzwe, yamagana bikomeye icyo yise ubushotoranyi bwa gisirikare bw’Amerika.

Visi-perezida Delcy Rodríguez yatangaje ko Maduro akiri Perezida wemewe w’igihugu, anashinja Amerika kuvogera ubusugire bwa Venezuela.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, Maduro n’umugore we bakuwe mu murwa mukuru Caracas mu gikorwa cyihariye cy’abakomando ba Delta Force b’Amerika, bajyanwa n’indege ya gisirikare ibageza ku bwato bw’intambara bw’Amerika, USS Iwo Jima, bwari buri mu nyanja ya Karayibe.

Nyuma ya ho, bajyanywe ku kigo cya gisirikare cya Guantanamo Bay kiri muri Cuba, mbere yo koherezwa mu ndege yabajyanye muri Leta ya New York, aho bajyanwe muri gereza ya Metropolitan Detention Center i Brooklyn.

Umushinjacyaha mukuru w’Amerika, Pam Bondi, yatangaje ko Maduro na Flores bashinjwa ibyaha bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga bw’ibiyobyabwenge mu rukiko rwo muri New York.

Maduro we yakomeje guhakana ibyo ashinjwa, avuga ko Amerika ikoresha urwitwazo rw’intambara ku biyobyabwenge mu gushaka kumuhirika no kugenzura umutungo munini w’ibitoro wa Venezuela.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere y’uko Maduro agezwa i New York, Trump yavuze ko urwego rw’ibitoro muri Venezuela rwari rwarasenyutse bikabije, bityo ko Amerika igiye koherezayo kompanyi nini za yo, zigashora miliyari z’amadorari mu gusana ibikorwa remezo by’ibitoro no kongera kubibyaza umusaruro ku nyungu z’igihugu.

Nk’uko ikigo cy’Amerika gishinzwe amakuru ku mikoreshereze y’ingufu (US Energy Information Administration) kibivuga, Venezuela ifite ububiko bw’ibitoro butunganyije bungana na toni miliyari 3030, bingana hafi na 20% by’ibitoro byose biri ku isi.

Iby’ingenzi bimaze kumenyekana
Maduro yagejejwe ku kigo cya gisirikare cya New York Air National Guard Base mu ijoro, mbere yo kujyanwa muri gereza ya Brooklyn izwiho gufungirwamo abantu bakomeye.

Urukiko rukuru rwa Venezuela rwashyizeho Delcy Rodríguez nka Perezida w’inzibacyuho. Ku ruhande rw’Amerika, Minisitiri w’ingabo yavuze ko Amerika izagena icyerekezo cy’ejo hazaza ha Venezuela, mu gihe Minisitiri w’ubwikorezi yatangaje ko ikirere cya Karayibe cyongeye gufungurwa.

Urukiko rwo muri Venezuela rwemeje ko Visi perezida Delcy Rodríguez ari we perezida w’inzibacyuho

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe watangaje impungenge zikomeye kuri icyo gikorwa, naho Perezida wa Brazil, Lula da Silva, avuga ko Amerika yarenze ku murongo w’ibitihanganirwa asaba amahanga kubyitwaramo bikomeye.

Uko ‘Operation Absolute Resolve’ yashyizwe mu bikorwa

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, General Dan Caine yasobanuye mu buryo burambuye uko ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagabye igikorwa cya gisirikare muri Venezuela cyarangiye Perezida Nicolàs Maduro afashwe akajyanwa hanze y’igihugu.

Iki gikorwa cyateye impagarara ku rwego mpuzamahanga, aho ibihugu byinshi byakigaye nk’ugushimuta umukuru w’igihugu cyigenga no kuvogera ubusugire bwa cyo.

General Caine yavuze ko icyo gikorwa cyateguwe igihe kirekire, inzego zitandukanye zirimo iz’ikirere, iz’ubutaka, izo mu mazi n’iz’isanzure zakoranye bya hafi mu mezi menshi yabanje.

Mbere y’igitero

Nyuma y’igitero

Ku wa 2 Mutarama saa 22:46 ku isaha ya Washington, Perezida Donald Trump ni we watanze itegeko ryo gutangiza burundu icyo gikorwa.
Igikorwa cyiswe ‘Absolute Resolve’ cyahagurukije indege za gisirikare zigera ku 150 zerekeje muri Venezuela, zivuye ku bigo bya gisirikare bigera kuri 20 bitandukanye biherereye mu burengerazuba.

Mu rukerera rwo ku wa 3 Mutarama, ahagana saa 02:01 ku isaha ya Caracas, abakomando bifashishije kajugujugu binjiye mu rugo rwa Maduro, bamufatana n’umugore we.

Mu kirere, iryo tsinda ryari ririnzwe n’indege z’intambara zitandukanye zirimo F-22, F-35, F/A-18, EA-18, E-2, n’indege ziremereye zo mu bwoko bwa B-1, hifashishijwe na drones. Nubwo kajugujugu zimwe zarashwe, imwe ikangirika bikomeye, igikorwa cyakomeje kugeza kirangiye.

Maduro n’umugore we bakuwe mu rugo, bashyirwa muri kajugujugu yabajyanye ku bwato bw’intambara bw’Amerika, USS Iwo Jima, ahagana saa 03:39 ku isaha ya Caracas, ari na ho urugendo rwo kubajyana hanze ya Venezuela rwatangiriye.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *