AmakuruUbuzima

Musanze: Batunguwe no gusanga umurambo w’umugore mu mugezi

Mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage barimo Munyankusi Emmanuel uyobora Umudugudu wa Nyiraruhengeri, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve w’Akarere ka Musanze, ni bwo batunguwe no gusanga umurambo w’umugore mu mugezi wa Rwebeya.

Bakimenya aya makuru y’urupfu rw’uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, ni bwo bahise batabaza inzego z’umutekano.

Umwe muri abo baturage baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru yagize ati: “Numvise ngo umukecuru yaguyemo avuye mu bukwe, ntituzi icyamwishe. Ni impanuka”.

Umukuru w’Umudugudu wa Rwebeya, na we yagize ati: “Nabimenye mu masaa moya mpamagawe na mutekano wanjye, avuga ko hano muri Rwebeya basanzemo umudamu yaguyemo”.

Aba baturage bakeka ko yaguyemo mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu avuye mu birori byo gutangira umwaka mushya.

Uyu yagize ati: “Uko mbibona mbona ari impanuka kuko ukurikije aho nabonye yanyuze, ubona ko ari umuntu wari wanyoye inzoga, akadandabirana akagwamo”.

Mu nama yahuje abaturage n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald, yavuze ko inzoga ari zo zishobora kuba zateye uru rupfu, aboneraho gusaba abaturage kwirinda ubusinzi.

Ygize ati: “Abantu benshi , urubyiruko, abakuru ubona ko musigaye munywa cyane. N’iyo umuntu abarebye mu maso abona ko munaniwe. Nk’umuntu ufite imyaka 30 ukagira ngo afite 50 kubera ibintu anywa. Inzoga rero mukwiye kuzigabanya kuko dukeka ko n’uyu nguyu ari zo zamwishe”.

Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, na Polisi y’u Rwanda byageze aho uwo mugore yaguye batangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

Polisi yatanze ubutumwa bwo gukomeza kwitondera inzoga z’inkorano zirimo n’izituruka mu turere bahana imbibi nka Gakenke kuko zikomeje gutwara ubuzima bwa bamwe.

Kanda hano hasi wumve iyo nkuru

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *