Papa Leo XIV yagaragaje impungenge zikomeye ku ifatwa rya Maduro
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yagaragaje impungenge zikomeye ku byabaye muri Venezuela, nyuma y’uko Nicolás Maduro wafatwaga nk’umukuru w’igihugu afatiwe mu murwa mukuru Caracas n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akajyanwa i New York kugira ngo aburanishwe.
Mu butumwa Vatican News yashyize ku rubuga rwa X, Papa Leo XIV yavuze ko ibi bibaye mu gihe Venezuela imaze igihe ihanganye n’ibibazo bya politiki n’ubukungu bikomeye, asaba ko inyungu z’abaturage b’icyo gihugu zashyirwa imbere ya byose.
Yibukije ko kubahiriza amategeko ari inkingi ya mwamba igomba kuranga imiyoborere y’ibihugu byose, by’umwihariko mu bihe bikomeye nk’ibi.
Papa kandi yashimangiye ko uburenganzira bwa muntu n’ubw’abasivili bose bugomba kubahirizwa nta vangura, asaba impande zose bireba kwirinda ibikorwa byatuma ubuzima bw’abaturage burushaho guhungabana.
Yasoje ubutumwa bwe asaba amahanga gukomeza gushyigikira amahoro n’ubutabera, hagamijwe ejo heza h’abaturage ba Venezuela.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Nicolás Maduro n’umugore we Cilia Flores bafatiwe mu rugo rwa bo i Caracas, nyuma bajyanwa i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho bakurikiranyweho ibyaha birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga.
Ubutumwa bwa Papa Leon XIV ku ifatwa rya Maduro
