AmakuruPolitiki

Ni ibihe bihugu Trump ashobora kwibandaho nyuma ya Venezuela?

Manda ya kabiri cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, irangwa n’icyerekezo gikomeye mu bya politiki y’amahanga.

Yashyize mu bikorwa ibyo yavugaga kuri Venezuela ubwo yafataga Perezida wa yo n’umugore we mu gitero cyabereye i Caracas mu ijoro rimwe ry’ikirenga, mu buryo butunguranye kandi bufite umutekano uhambaye.

Mu gusobanura icyo gikorwa, Trump yongeye kuvuga kuri Doctrine ya Monroe yo mu 1823, igamije gusigasira ububasha bw’Amerika mu burengerazuba bw’Isi, akayihindurira izina akayita “Donroe Doctrine”. Muri iyi minsi, Trump yatangaje no ku bindi bihugu biri mu nkingi za politiki y’Amerika.

Greenland

Greenland ikungahaye ku mabuye y’agaciro yifashishwa mu gukora telefoni zigezweho n’ibondi

Amerika isanzwe ifite ibirindiro by’ingabo kuri Greenland – Pituffik Space Base – ariko Trump ashaka kwigarurira iki kirwa cyose.

Yagize ati: “Dukeneye Greenland ku bw’umutekano w’igihugu”, avuga ko ako gace kari “kuzuramo ubwato bw’Abashinwa n’Abarusiya”.

Greenland, iri mu Bwami bwa Danimariki (Denmark), iri hafi y’uburasirazuba bw’Amerika ku ntera ya kilometero 3,200. Ifite ubutaka bukungahaye ku mabuye y’agaciro mu gukora twlefoni zigezweho (smart phones), imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibikoresho bya gisirikare. Kugeza ubu, Ubushinwa burusha Amerika ayo mabuye.

Greenland kandi ifite umuhora w’ingenzi muri Atlantique y’Amajyaruguru, bituma haboneka inzira nshya zo kohereza ibicuruzwa.

Minisitiri w’Intebe wa Greenland, Jens Frederik Nielsen, yasubije Trump avuga ko igitekerezo cyo kugenzurwa n’Amerika ari “nk’inzozi”, agira ati: “Nta gitutu, nta guhwihwiswa, nta nzozi zo kutwigarurira. Twiteguye kuganira ariko binyuze mu nzira zemewe n’amategeko mpuzamahanga.”

Ku wa Mbere, Minisitiri w’intebe wa Danimariki, Mette Frederiksen, yavuze ko Trump “agomba gufatwa nk’uwitonderwa iyo avuga ko ashaka Greenland”. Yavuze ko Greenland yagaragaje kenshi ko idashaka kugenzurwa n’Amerika kandi ko Amerika iramutse iteye igihugu cyo muri NATO yifashishije igisirikare, ibintu byose byahagarara.

Colombia

Colombia ikungahaye kuri peteroli n’amabuye y’agaciro arimo zahabu

Nyuma y’igikorwa cyo muri Venezuela, Trump yahise yihaniza Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, ati: “Agomba kwitonda”.

Colombia, igihugu kiri mu burengerazuba bwa Venezuela, gifite peteroli nyinshi ndetse n’amabuye y’agaciro menshi arimo zahabu, zahabu, argent, emerodi, platine n’amakara. Ni indiri ikomeye kandi mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, cyane cyane kokayine.

Amerika imaze igihe ihanganye n’ubutegetsi bwa Petro ku bijyanye n’ibiyobyabwenge, ndetse mu kwezi kwa cumi yashyizeho ibihano, ivuga ko yemera ko ibiyobyabwenge bikwira mu gihugu.

Trump yavuze ko Colombia “iyoborwa n’umuntu urwaye ukunda gukora no kugurisha kokayine muri Amerika”. Yavuze ko ibyo atazabikora igihe kirekire kandi yemeza ko igikorwa cya gisirikare kireba Colombia “cyaba giteye amatsiko”.

Mu mateka, Colombia yagiye iba inshuti ya hafi y’Amerika mu kurwanya ibiyobyabwenge, ifashwa cyane mu gisirikare no mu bukungu mu guhangana n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Iran

Abaturage ba Iran bigaragambya bavuga ko badakeneye ubutegetsi buriho

Iran iri guhura n’imyigaragambyo y’abaturage bamagana ubutegetsi. Trump yihanije agira ati: “Niba batangira kwica abantu nk’uko byagiye biba, Amerika izabaha igihano gikomeye”.

Iran ntabwo iri mu byo Donroe Doctrine yagaragaje, ariko Trump yamaze gutera ubwoba ubutegetsi bw’icyo gihugu nyuma yo kugaba igitero ku bikorwaremezo by’intwaro z’ubumara mu mwaka ushize. Ibyo byakurikiwe n’imirwano ya Israel na Iran y’iminsi 12, nyuma y’uko Israel yashakaga guca intege ubushobozi bwa Iran bwo gukora intwaro z’ubumara.

Mexico

Trump yashatse kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexico kuko ngo ari inzira y’abinjira muri Amerika mu buryo butemewe

Trump yaje ku butegetsi mu 2016 ashingiye ku ijambo “Kubaka Urukuta” ku mupaka wa Mexico. Ku munsi we wa mbere mu 2025, yasinye itegeko rivuga ko inyanja yo mu gice cya Mexico izahindurirwa izina ikitwa Inyanja y’Amerika.

Akomeza gutanga ibirego ko Mexico idahagije mu guhangana n’ibiyobyabwenge n’abimukira binjira mu gihugu. Yavuze ko ibiyobyabwenge “biri kwiyongera binyura muri Mexico” kandi ko amakompanyi abicuruza “akomeye cyane”.

Perezida wa Mexico, Claudia Sheinbaum, yateye utwatsi igikorwa cya gisirikare cy’Amerika icyo ari cyo cyose ku butaka bwa Mexico.

Cuba

Cuba ifitanye umubano ukomeye na Maduro wa Venezuela watawe muri yombi na Amerika

Iki gihugu kiri mu burasirazuba bwa leta ya Florida, kimaze igihe kirekire ku iherezo ry’ibihano by’Amerika kuva mu 1960.

Cuba yari ifitanye umubano ukomeye na Maduro wa Venezuela. Trump yavuze ko igikorwa cya gisirikare kidakenewe kuko Cuba “iri hafi gufatwa”.

Yavuze ko “nta mafaranga ifite”, kuko 30% by’ibitoro ikenera ituruka muri Venezuela, bityo kuba Maduro atakiriho byahungabanya ubukungu bwa Havana, umurwa mukuru wa Cuba.

Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Marco Rubio, yavuze ko igihe Perezida avuga, “ugomba kumufata nk’uwitonderwa”.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *