AmakuruPolitiki

UN ivuga ko M23 iri gushyiraho ubutegetsi bwigenga

Inzobere za Loni zasohoye raporo y’agateganyo zigaragaza ko umutwe wa AFC/M23, uri gushyiraho inzego z’ubutegetsi bwigenga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo hakomeje ibiganiro bigamije amahoro biri kubera i Doha no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kugeza ubu, yaba umutwe wa M23 nta cyo iratangaza kuri iyo raporo yasohotse ku wa 30 Ukuboza 2025. Gusa, mbere AFC/M23 yari yarahakanye ivuga ko idafite umugambi wo gushinga leta yigenga cyangwa kugabanya igihugu cya Congo mo ibice bibiri.

Inkuru fukesha BBC ivuga ko iyo raporo igaragaza ko umutekano warushijeho kuzamba mu mezi aheruka, bitewe n’uko impande zihanganye, ari zo leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23, zakomeje kugabanaho ibitero mu buryo bunyuranyije n’amasezerano yo guhagarika imirwano yari yarumvikanyweho.

Nk’uko iyo raporo ibivuga, AFC/M23 irimo gushaka kwiyubakira ubutegetsi bubangikanye n’ubwa leta ya Congo, ishyiraho inzego zirimo iz’ubuyobozi, iz’ubucamanza, iz’imisoro n’iz’umutekano, ibintu inzobere za ONU zigereranya no gushyiraho imikorere ya leta yuzuye.

Iyo raporo ikomeza ivuga ko M23 yaguye ibikorwa bya gisirikare mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda (RDF), bivugwa ko zigira uruhare mu kuyobora ibitero, gufatanya mu mirwano no gutegura ibitero bizakurikiraho.

Nubwo ubutegetsi bwa Kinshasa bwiyemeje gukemura ikibazo cya FDLR, umutwe wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi, urwanya leta y’u Rwanda, raporo y’inzobere za ONU ivuga ko ingabo za Congo (FARDC) zikomeje gukorana na FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho mu bikorwa bya zo bya gisirikare.

Leta ya DR Congo ntiyigeze itanga igitekerezo cyangwa igisubizo kuri iyi raporo nshya ya ONU. Inzobere za Loni zivuga kandi ko umutekano mu burasirazuba bwa Congo ukomeje kujya ahabi, mu gihe umuhate wo kugera ku mahoro binyuze mu biganiro bya Doha na wo uvugwa ko watangiye kudindira.

Minisitiri w’Itumanaho akaba n’umuvugizi wa leta ya DRC, Patrick Muyaya (ifoto yakuwe ku rubuga rwa Great Lakes eye)



Minisitiri w’Itumanaho akaba n’umuvugizi wa leta ya DR Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko ibiganiro bya Doha bitazatanga umusaruro mu gihe u Rwanda n’umutwe wa M23 badasubiye ku mirongo bahozemo mbere.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, Muyaya yahakanye amakuru yavugaga ko Kinshasa yikuye mu biganiro bya Doha, ayita ibihuha n’amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa na M23 n’u Rwanda. Yavuze ko leta ya Congo ikomeje kuganira n’umuhuza ari we leta ya Qatar.

Muyaya yasobanuye ko mu byiciro byabanje by’ibiganiro bya Doha hari intambwe zatewe, zirimo kumvikana ku buryo bwo guhagarika imirwano n’uko byashyirwa mu bikorwa, ndetse no ku kibazo cy’imfungwa. Gusa yavuze ko izo ngingo zose zitubahirijwe n’u Rwanda na M23.

Yagize ati: “Ntibyumvikana uko twakomeza kuganira n’abantu badashyira mu bikorwa ibyo twumvikanyeho kuva ku ntangiriro.”

Ku rundi ruhande, leta y’u Rwanda ikomeje guhakana gufasha M23, ivuga ko yafashe gusa ingamba zo kwirinda. M23 na yo ishinja leta ya Kinshasa n’ingabo za FARDC kurenga ku byo bumvikanyeho mu biganiro, bakagaba ibitero ku birindiro byayo.

Raporo nshya ya ONU ivuga ko izi mpande zombi zagabanagaho ibitero mu bihe bimwe.

Abajijwe niba ibiganiro bya Doha byarigeze bihagarara burundu, Muyaya yasubije ko kuri leta ya Congo, M23 igomba kuva mu duce nka Uvira ikanasubira ku mirongo y’aho yahozemo mbere, n’ubwo atigeze asobanura neza iyo mirongo.

Yakomeje avuga ko Kinshasa izakomeza kuvugana n’umuhuza wa Qatar, ashimangira ko u Rwanda na M23 bagomba kubanza gusubira inyuma kugira ngo ibiganiro bisigaye bitange umusaruro wifuzwa.

Ubu umutwe wa M23 ugenzura ibice binini bya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, harimo n’imijyi ya Goma na Bukavu, imirwa mikuru y’izo ntara. Nyuma yo kwigarurira umujyi wa Uvira mu kwezi gushize, M23 yatangaje ko yawuvuyemo kubera igitutu cy’amahanga, ariko Kinshasa n’Amerika bavuze ko ayo makuru atari yo.

Bamwe mu bayobozi ba AFC/M23, barimo Gen. Makenga uyobora ingabo z’uyu mutwe (uwa kabiri uturutse ibumoso). (Ifoto yakuwe ku rubuga rwa Great Lakes eye)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *