AmakuruUbumenyi

Mu matora ya Uganda: Interineti yahagaritswe mu gihugu hose kugeza igihe kitazwi

Komisiyo Ishinzwe Itumanaho muri Uganda (UCC) yategetse ibigo byose bitanga serivisi za interineti guhagarika kuyitanga guhera kuri uyu munsi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Uganda (18h00).

Iryo hagarikwa rizakomeza kugeza igihe izo kompanyi zizahabwa andi mabwiriza yo kongera kuyisubukura, nk’uko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bibitangaza.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe Uganda yitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, nyuma y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza by’abakandida byari byamaze gusozwa.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yasohowe n’iyo Komisiyo Ishinzwe Itumanaho, ikagaragazwa n’itangazamakuru ryo muri Uganda, kompanyi zitanga interineti zasabwe gutegereza kugeza igihe zizahererwa amabwiriza mashya ajyanye no kuyisubizaho.

Iki gikorwa cyamaganywe n’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine, wavuze ko ari uburyo ubutegetsi bukoresha mu guhagarika ubwisanzure bwo gutanga no kubona amakuru.

Mu cyumweru gishize, Bobi Wine yari yaburiye abaturage ko leta ishobora kongera guhagarika interineti mu gihe cy’amatora, nk’uko byari byagenze mu matora yabaye mu 2021. Ibi bibaye kandi mu gihe, ku wa Kabiri ushize, abayobozi ba Uganda bari batangaje ko interineti itazahagarikwa muri aya matora mashya.

Ku ruhande rwa yo, Komisiyo Ishinzwe Itumanaho yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’amakuru atari yo, amakuru ayobya, ubujura bw’amajwi n’amashusho, ndetse no guhamagarira ibikorwa by’urugomo bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko guhagarika interineti muri ibi bihe bigamije gutuma ibikorwa by’amatora bikorwa mu mwijima, aho amakuru yigenga adashobora kugera ku baturage, hagasigara gusa agenzurwa na leta anyuzwa mu bitangazamakuru bya yo.

Aya matora abaye mu gihe Bobi Wine ahanganye ku nshuro ya kabiri na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, uri kwiyamamariza manda ya karindwi. Mu bandi bahatana harimo n’abakandida batandatu bahanganye muri iri rushanwa.

Igice cy’ibaruwa ya Komisiyo Ishinzwe Itumanaho muri Uganda ihagarika interineti (Ifoto: Bobi Wine kuri X)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *