AmakuruPolitiki

Ukuriye amatora muri Uganda avuga ko yatewe ubwoba

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri Uganda, Simon Mugenyi Byabakama, yavuze ko yatewe ubwoba ku bijyanye n’ibyo ashobora gutangaza nk’ibyavuye mu matora ateganyijwe muri iki gihugu nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ibi Byabakama yabivuze asubiza BBC ku kibazo cyerekeye amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanamo Yiga Kisakyamukama, umwe mu bajyanama ba Perezida Yoweri Kaguta Museveni, avuga ko Komisiyo y’Amatora itazigera itangaza ko umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yaba yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu.

Muri iyo ayo mashusho, uwo mujyanama yumvikana avuga ko nta na rimwe Byabakama azatangaza Bobi Wine nk’umukuru w’igihugu, ashimangira ko Perezida Museveni azakomeza kuguma ku butegetsi.

Yagize ati: “Ntimwibeshye kandi ntimuzabyibazeho, Museveni ntazigera ava ku butegetsi binyuze mu matora. Oya, oya, oya – nimureke guta umwanya”.

Perezida Museveni ubwo yari amaze gutora mu 2021 (Ifoto: BBC)

Simon Mugenyi Byabakama, uyobora Komisiyo y’Amatora, yavuze ko urwego ayoboye rukora mu bwisanzure bwuzuye kandi rukurikiza amategeko.

Yashimangiye ko bazatangaza uwatsinze amatora hashingiwe ku mibare n’ibyavuye mu matora, nta kindi babogamiyemo. Ati: “Itegeko rigenga amatora y’umukuru w’igihugu ritegeka Urwego rw’Igihugu rushinzwe amatora kwakira, gutangaza no gushyira ahagaragara ibyavuye mu matora. Icyo ni itegeko, kandi nta we ushobora kurirengaho”.

Yakomeje avuga ko hari abantu bamuburiye ko ashobora guhura n’ibibazo aramutse adatangaje uwatsinze nk’uko babishaka. Ati: “Nababwiye ko ntari mu batanga amajwi. Njye sintanga amajwi. Abaturage ni bo batora, kandi ibyo bazaba bavuze ni byo nzamenyesha igihugu”.

Bibi Wine, ubwo yitabiraga amatora ya 2021 yari ahanganyemo na Museveni (Ifoto: Interineti)

Abajijwe na BBC abo bantu bamushyiragaho igitutu ari bo, Byabakama yasubije ko ari abantu badafite icyo bahagarariye, avuga ko ubwoba atari ijambo rimurimo. Yongeyeho ko adafite impungenge kandi ko icyo yitaho ari ugukora inshingano ze mu nyungu z’abaturage ba Uganda.

Byabakama yanavuze ko Uganda izakomeza kuba igihugu gitekanye na nyuma y’amatora.

Abaturage ba Uganda biteganyijwe ko bazitabira amatora ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, aho bazatora umukuru w’igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Kwiyamamaza byarangiye ejo hashize ku wa Kabiri.

Abanyapolitiki umunani ni bo bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, barimo Perezida Yoweri Museveni w’imyaka 81 uri kwiyamamariza manda ya karindwi, uhanganye cyane na Bobi Wine, ku nshuro ya kabiri.

Simon Byabakama, Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri Uganda avuga ko azakora inshingano ze nk’uko bigombwa ( Ifoto: Interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *