AmakuruUbuzima

Kigali-Remera: Impanuka y’imodoka yari ihitanye abantu Imana ikinga akaboko

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, imodoka yakoze impanuka mu muhanda wa Prince House-Sonatubes, Imana ikinga akaboko ntiyagira uwo ihitana.

Impanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa NISSAN yari ishoreranye na moto ya SPIRO, maze ubwo umumotari yari ahagaze ngo umunyamaguru atambuke, ya modoka iraza yahuranya umumotari, maze umugenzi yari atwaye hamwe n’umunyamaguru barakomereka bikomeye.

Ababonye iyi mpanuka baganiriye na Kigali24 bavuga ko ikosa ryakozwe n’uwari utwaye imodoka, kuko iyo aza kuba yahagaze umunyamaguru agatambuka mu mirongo mparage (aho abanyamaguru bambukira), iyo mpanuka itaba yabaye.

Uyu yagize ati: “Iyi mpanuka ibaye mu kanya. Umugenzi yarimo yambuka, imodoka ijya kumugonga, uyitwaye agiye gufata feri irizengurutsa ikubita Spiro, umugenzi ahita yikubita hasi. Uwari utwaye imodoka ni we uri mu makosa kuko yagonze moto”.

Umumotari wari utwaye iyi moto na we yagize ati: “Twarimo duturuka mu Giporoso tugana Sonatubes, tugeze aho abanyamaguru bambukira, tugabanya umuriro kugira ngo umugenzi yambuke ariko uwari utwaye iyi modoka ahita angoga anturutse inyuma, uwo nari ntwaye n’umunyamaguru barakomereka. Birashoboka ko umushofero w’iyi modoka nta byangombwa yati afite kuko akimara kubona ibibaye, yahise yiruka, agarutse nyuma”.

Nyuma y’uko Polisi imusabye ibyangombwa, uyu mushoferi basanze nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yari afite, yerekana ifoto yo muri telefoni, maze polisi ibitera utwatsi ihita imwambika amapingu ndetse n’imodoka barayipakira.

Impanuka zikomeje kuba hirya no hino, mu gihe Polisi ikomeje ubukangurambaga bwa “Turindane tugereyo amahoro” aho basaba abatwara ibinyabiziga kuringaniza umuvuduko no guha uburenganzira abanyamaguru mu gihe bageze ku mirongo bambukiramo yabugenewe.

Impanuka yabereye mu muhanda Peince House-Sonatubes

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *