Bombori bimbori mu bwami bw’Ubwongereza: Umwami Charles III na murumuna we ntibacana uwaka
Inkuru y’ubwami si iya politiki gusa, ahubwo ni n’iy’umuryango – haba mu bihe byiza no mu bihe bibi.
Iyo Andrew Mountbatten-Windsor aza kuba umunyapolitiki wakoze amahano, umutoza w’umupira w’amaguru watsinzwe cyane cyangwa umuyobozi w’ikigo wananiwe inshingano, aba yarasezerewe kera akibagirana. Ariko ikibazo cy’inkuru mbi ivugwa ku muryango w’abami ni uko idafite iherezo risanzwe. Ntushobora kwirukanwa mu muryango; muzahura ku mavuko, ku rupfu no ku bukwe.
Nyuma y’inkuru idasanzwe y’ifatwa rya Andrew, hari n’inkuru yihariye y’abavandimwe babiri – batandukanye mu mico no mu nshingano z’umuryango – ubu bari ku mpande zitandukanye mu iperereza rya polisi.
Nyuma yo gufatwa kwa murumuna we, Umwami Charles III yagize ati: “Dutanga ubufasha n’ubufatanye bwuzuye muri iri perereza”.

Yongeyeho ati: “Ndashaka kubivuga neza: amategeko agomba gukurikizwa uko abiteganya”.
Ibi byasobanuraga ko amategeko atareba icyubahiro cyangwa ubwami; nta muntu uri hejuru y’ubutabera. Andrew yakomeje guhakana ko hari ikosa yakoze mu mubano we na Jeffrey Epstein.
Nubwo bimeze bityo, byagombaga kuba ari ibihe bigoye kuri Charles gushyira intera ku mugaragaro hagati ye na murumuna we muto, uwo yise mu buryo bwemewe Andrew Mountbatten-Windsor.
Amakuru aturuka mu bwami avuga ko Umwami atagamije kwirengagiza ikibazo, ahubwo ko azakomeza kwitabira ibikorwa bye nk’uko bisanzwe. Mu mezi ashize, Charles yagerageje kugendera ku murongo utoroshye hagati yo gukomeza kuba umuvandimwe no kuba Umwami. Hari aho yakoresheje uburyo bworoheje, ahandi akoresha ingufu, nk’umubyeyi ubabaye.
Nko mu mezi arenga 18 ashize, Charles yagerageje gukura Andrew mu nzu ya Royal Lodge i Windsor, aho yari atuye. Byageze aho byiswe “guhiga Royal Lodge”, kuko Umwami yahagaritse inkunga y’amafaranga mu rwego rwo kumusaba kuhava. Nyuma y’ikorwa ryamaganwe ryakurikiye ishyirwa ahagaragara ry’amadosiye ya Epstein, Andrew yaje kuhava. Gusa Charles yamuhaye indi nzu yihariye, yishyurwa n’umwami ubwe, atari umutungo wa leta.
Ibi bigaragaza ikibazo cyoroshye ku bwami: nubwo hari ibirego bikomeye, Umwami akomeje kumva afite inshingano zo kwita kuri murumuna we – amuha aho kuba n’amafaranga yo kumufasha kubaho.
Ariko kandi, hari impungenge ko kumurinda bishobora gufatwa nko kumuhisha ubutabera cyangwa kugabanya ubukana bw’igenzura rikwiye nk’uko BBC yabitangaje.
Itangazo ry’Umwami ryagerageje kugaragaza itandukaniro hagati y’abagize umuryango bakora inshingano z’ubwami ku mugaragaro n’uwari uhanganye n’amategeko ku giti cye.
Niba ibi byaba ari igitabo kivuga ku ntambara y’abavandimwe, cyatangirira mu bwana bwa bo. Andrew yavugwaga nk’umwana w’umunyembaraga, usabana cyane, ukundwa cyane na nyina; mu gihe Charles yari umwana ucecetse, utekereza cyane, ufite umutwaro w’inshingano zo kuzaba Umwami.

Mu kiganiro cyabereye kwa Epstein i New York, Andrew yigeze kwiyita “umwana w’inyongera” (the spare), mu gihe mukuru we ari “umuragwabwami” (the heir). Nyuma y’imyaka myinshi y’ihangana ritavuzwe, amahirwe menshi yaje kuguma mu maboko y’umuragwabwami.
Uyu mwana wari ucecetse, wanigeze no kubabazwa n’abo biganaga, ni we ubu wicaye ku ntebe y’ubwami.
Hari n’igenzura rikomeje ku gihe Andrew yamaze ari intumwa ishinzwe ubucuruzi, harimo n’iperereza rya polisi ya Thames Valley.

Mu 2001, hari amakuru avuga ko Charles yigeze kuburira ko murumuna we adakwiriye uwo mwanya. Icyo gihe, ariko, nta cyo yashoboraga kurenza gutanga inama, maze Andrew agirwa intumwa n’uwari Umwamikazi, abiherewe uburenganzira n’abaminisitiri.
Uwo mwanya warangiye nabi mu 2011 kubera umubano wa Andrew na Epstein. Nubwo byari bimeze bityo, yakomeje kugaragara mu bikorwa by’umuryango w’abami, kenshi bigaragara ko bidahuye n’imigambi n’indangagaciro mukuru we yashyiraga imbere.
Mu gihe Charles yamamaje ibikorwa byo kurengera ibidukikije no kubungabunga kamere, Andrew we yagiye avugwaho gukomeza umubano n’abo bakoranaga na Epstein.
Icyatunguye benshi ni uburyo Charles, amaze kuba Umwami, yafashe icyemezo gikomeye mu mpeshyi ya 2025, nyuma y’uko hagaragaye imeli (emails) zerekana ko Andrew yakomeje kuvugana na Epstein nyuma y’uko yari yatangaje ko yamucitseho burundu.
Yambuwe imyanya ye, avanwa mu nzu, avanwa mu buzima rusange bw’ubwami – ibyari bikomeye kurusha uko benshi bari babyiteze. Hari abavugaga ko ari igitekerezo cya Prince William, ariko amakuru yizewe agaragaza ko ari Umwami ubwe wafashe ibyo byemezo.
Abakozi bo mu bwami ntibahisha ko bababajwe n’uko ibibazo bya Andrew byagiye bihungabanya imigambi ya bo. Mu gihe Umwami yatangizaga umushinga we wa filimi ku bidukikije, inkuru za Andrew na Epstein ni zo zasakaye mu bitangazamakuru.
Ubwami ni nk’ubucuruzi bw’umuryango. Kandi muri iki cyumweru, byabaye ngombwa ko bashyira inyungu z’ubwami imbere y’iz’umuryango.

