AmakuruImyidagaduro

Gloria Bugie ukurura abagabo kubera ikimero n’imyambarire, ntiyiteguye gushaka umugabo

Gloria Bugie, umuhanzikazi wo muri Uganda umaze kwamamara mu njyana ya Afrobeats na dancehall, yongeye gutangaza ko atiteguye gushaka muri iki gihe kuko akiri muto kandi agishyize imbaraga mu muziki we.

Mu kiganiro, uyu mukobwa ukurura abagabo kubera ikimero n’imyambarire bye, yagiranye n’a’imwe muri televiziyo zo mu gihugu cye, Gloria Bugie yavuze ko aherutse kuzuza imyaka 20 y’amavuko, bityo akaba atabona gushaka nk’ikintu kiri mu byo atekereza ubu. Yagaragaje ko icy’ingenzi kuri we ari ugukomeza kubaka izina rye no guteza imbere impano ye.

Yagize ati: “Siniteguye gushaka. Mfite imyaka 20 gusa, nayujuje mu mezi make ashize. Ubu icyo nshyize imbere ni umuziki, si ugushaka”.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’urubyiruko, zirimo izamufashije kwigarurira imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga no kuri radiyo.

Uretse umuziki, Gloria Bugie akunze kuvugwa mu itangazamakuru kubera imyambarire ye itavugwaho rumwe ndetse n’ibitekerezo atanga ku buzima bw’abahanzi b’abagore. Muri icyo kiganiro kandi, yavuze ko atemera amakimbirane hagati y’abahanzikazi.

Yagize ati: “Guhangana bidusubiza inyuma. Njyewe simpangana na bagenzi banjye b’abagore kuko twese dukwiye guterana inkunga aho guhangana”.

Gloria Bugie akomeje kugaragaza ko afite intego yo kugera kure mu muziki, akubaka umwuga we mbere yo gutekereza ku bijyanye n’urushako.

Gloria Bugie ngo ntiyiteguye gushaka umugabo (Amafoto: Instagram ya Bugie)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *