Djihad na KJohn bakatiwe imyaka itatu bazira gusakaza amashusho ya Yampano
Ku wa 27 Gashyantare 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, Kwizera Papy Nestor alias Papy Nesta, Ishimwe Francois Xavier na Kalisa John.
Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man yagizwe umwere ku cyaha cyo gusakaza no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano.
Ni umwanzuro wasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026. rugaragaza ko hari iminsi 30 yo kujurira.
Ishimwe Francois Xavier yari afite muri telefoni amashusho ya Yampano n’umugore we batera akabariro kandi akajya ayakwirakwiza mu matsinda ya WhatsApp, ibigize icyaha cyo gukwirakwiza.
Urukiko rwavuze ko kuba Kwizera Nestor yaratse amashusho ya Yampano, yarangiza na we akayaha Kalisa John bigize icyaha cyo gukwirakwiza.
Urukiko rwasobanuye ko nubwo yavuze ko yatse ayo mashusho ashaka kuyareba ariko akaba yarayakwirakwije, bigize icyaha.
Kuri Kalisa John, Urukiko rwavuze ko kuba yarasabye amashusho ariko akayereka n’abandi bigize icyaha.
Umucamanza kandi yategetse ko Ishimwe Patrick Pazzoman agizwe umwere.
Yerekanye ko nubwo muri telefoni ye, harimo amashusho ya Yampano, Ubushinjacyaha ntibugaragaza uko yagezemo kandi ko hari umunyamakuru wayamwatse amusubiza ko ntayo afite.
Ikindi kandi Ubushinjacyaha ntaho bugaragaza uwo yaba yaroherereje ayo mashusho.
Urukiko kandi rwategetse ko Pazzoman ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko yari afungiwe i Mageragere.
Kuri Djihad umucamanza yavuze ko kuba afite urubuga rwe yishingiye ruhurizamo abantu 989 kandi hasangijwemo ayo mashusho, yatanze urubuga rwakorewemo ibyaha.
Ikindi rwagaragaje ni uko kuba Djihad yarafashe agace gato gatangira amashusho ‘screenshot’ akagashyira kuri status ye akanagakoresha mu biganiro bishimangira ko yari afite umugambi.
Mu gihe KJohn yahita ajuririra icyemezo kimufunga kuko yaburanye ari hanze yakomeza gukurikiranwa ari hanze kugeza igihe urubanza rubaye ndakuka.
Itabwa muri yombi ry’abari muri iyi dosiye uko ari batanu ishingiye ku kirego Uworizagwira Florient alias Yampano watanze ikirego ku wa 09 Ugushyingo 2025.
Nyuma y’uko Yampano atanze ikirego muri RIB, yatangiye guta muri yombi urusorongo abarimo Ishimwe Patrick alias Pazzo Man wabimburiye abanda ku wa 11 Ugushyingo 2025.
Hakurikiyeho Kalisa John alias Kjohn wafunzwe ku wa 14 Ugushyingo 2025. Ku wa 18 Ugushyingo 2025 RIB yataye muri yombi Ishimwe Francois Xavier.
Nyuma y’iminsi umunani iperereza rikorwa ku wa 26 Ugushyingo 2025 nibwo RIB yafunze Uzabakiriho Cyprien alias Djihad na Kwizera Papy Nestor alias Papy Nesta.
Icyakuriye rero zari inkuru mu myidagaduro zikurikirana itabwa muri yombi ry’abo batanu barimo batatu bo mu isi y’ubwamamare(Showbiz) aribo Pazzo Man, Kjohn na Djihad.

