AmakuruPolitiki

Iran: Ayatollah yiciwe mu biro bye bamwe bavuza impundu

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko uwari umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ali Khamenei Ayatollah yiciwe mu biro bye.

Donald Trump yatanze ubutumwa bukakaye abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, aburira Iran kutagerageza kugaba igitero na kimwe. Yagize ati: “Iran iramutse ishyize mu bikorwa umugambi wa yo wo gutera, Amerika izayisubiza mu buryo bukomeye kandi budasanzwe”.

Ibi Trump yabivuze nyuma y’uko ingabo za Iran zitangaje ko ziri gutegura ibitero bizibasira inyungu za gisirikare z’Amerika na Israel, mu rwego rwo kwihimura ku rupfu rwa Ali Khamenei.

Mu itangazo riheruka, igisirikare cya Iran cyavuze ko kiri hafi gutangiza igikorwa cya gisirikare gikomeye kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka ya Repubulika ya Kiyisilamu ya Iran, kikazibasira ahantu gifata nk’uduce tw’ibikorwa by’iterabwoba by’Amerika mu turere ituyemo.

Aya magambo akomeje kuzamura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, mu gihe amahanga akurikiranira hafi ibishobora gukurikiraho.

Bamwe mu baturage bigaragambije bamagana urupfu rwa Khamenei (Ifoto: BBC)

Hari abaturage bamwe bo muri Iran bagaragaje ibyishimo nyuma y’amakuru avuga ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, yiciwe mu bitero byagabwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hamwe na Israel.

Amashusho yemejwe na BBC Ishami rya Persian dukesha iyi nkuru, agaragaza abantu mu mijyi itandukanye basohotse nijoro bishimira ayo makuru. Bamwe bagaragaye bavuza amahoni y’imodoka za bo, abandi bateraniye hamwe bacana umuriro ndetse hanaturitswa ibishashi by’ibyishimo (fireworks).

Mu mujyi wa Isfahan, amashusho yafashwe agaragaza abaturage bari mu mihanda mu byishimo. Hari kandi n’imiryango y’ababuze aba bo mu myigaragambyo iheruka, bagaragaje ko bishimiye ayo makuru.

Gusa muri iki gitondo, andi mashusho aturuka mu murwa mukuru Tehran agaragaza indi sura itandukanye, aho abantu bamwe bagaragaye mu mihanda barira, bamwe bafashe amafoto ya Khamenei, mu bikorwa bisa n’ibyo kumuririra no kumushyigikira, nk’uko byatangajwe na BBC Persian.

Ibi byose bigaragaza ko hari ibitekerezo bitandukanye mu baturage ba Iran ku bijyanye n’ayo makuru.

Ali Khamenei yishwe mu bitero yagabwe na Israël n’Amerika ( Ifoto: Interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *