Kera kabaye, M23 yemeje urupfu rwa Lit. Col Willy Ngoma
Umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23 uhanganye na leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ku mugaragaro ko uwari umuvugizi wa wo wa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yapfuye.
Uwo mutwe uvuga ko yishwe tariki ya 24 Gashyantare 2026 mu mirwano ukeka ko yasubukuwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ni ubwa mbere M23 ishyize ahagaragara amakuru yemeza urupfu rwe, nyuma y’inkuru zari zimaze iminsi zivuga ko yaba yaraguye mu gitero cy’indege nto zitagira abapilote (drones) cy’ingabo za DRC (FARDC) cyabereye hafi ya Rubaya, muri Kivu ya Ruguru.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ashingiye ku bantu bane, avuga ko icyo gitero cyahitanye nibura abantu icyenda, ndetse kikaba cyari kigamije no kugirira nabi umuyobozi wa gisirikare wa M23, Gen Sultani Makenga, ariko nticyamugeraho.
Ingabo za leta ya DRC zakomeje guhakana ko zaba zararenze ku gahenge kari karumvikanyweho, nubwo impande zombi zisanzwe zishinjanya kenshi kurenga ku masezerano y’agahenge. Leta ya Kinshasa yo ivuga ko ifite uburenganzira busesuye bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cya yo.
Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatandatu w’ejo hashize, umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa gusubukura intambara mu buryo butaziguye, bukibasira abasirikare n’abasivile hifashishijwe drones zikorwa mu bice bitari ku murongo w’urugamba. Yavuze ko icyo gikorwa cyahitanye umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cy’umutwe wa bo, Colonel Willy Ngoma, kigize igisirikare cya bo cyitwa ARC (Alliance du Fleuve Congo).
Kanyuka yanavuze ko ibikorwa bya leta bikomeje guteza impfu z’abasivile, ashimangira ko ibyo yise ibyaha bitazarekerwa aho kandi bizakurikiranwa. Yongeyeho ko kwibuka abapfuye bibaha inshingano zo gukomeza urugamba rwa bo.
Ku ruhande rwa leta ya DRC, nta tangazo rirambuye ryari ryatangazwa ku mugaragaro risubiza ibivugwa na M23 cyangwa ryemeza iby’urupfu rwa Lt Col Ngoma.

M23 ivuga ko imaze igihe imenyesha abahuza mu biganiro by’amahoro ko agahenge karimo kurengwaho cyane cyane muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, ariko ko ibyo bititabwaho uko bikwiye. Nubwo bimeze bityo, uwo mutwe uvuga ko ugishyigikiye inzira y’amahoro, ariko ugakomeza gushimangira ko ufite inshingano zo kurinda abasivile n’ibya bo.
Ubu M23 igenzura ibice byinshi byo muri Kivu zombi, harimo imijyi ya Goma na Bukavu yafashe mu mwaka ushize. Inzobere za Loni, leta ya DRC n’ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha M23 mu bya gisirikare, ibikoresho n’imyitozo. U Rwanda ruhakana ibyo birego, ariko rukemera ko rufitanye na yo ubufatanye mu bijyanye n’umutekano kandi ko rwafashe ingamba zo kwirinda ibishobora kuruhungabanya.
Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta ya DRC ikomeje mu bice byinshi byo mu burasirazuba bw’igihugu, nubwo hari ibiganiro byahujwe n’ibihugu birimo Angola, Qatar n’Amerika, byatumye impande zombi zongera kwemera agahenge.
Intambara mu burasirazuba bwa DRC yongeye kubura imbaraga kuva mu mpera za 2021, nubwo aka karere kamaze imyaka igera kuri 30 gahura n’intambara zicicikana.
Mu ijambo yavugiye ku mugaragaro ku wa Kabiri, Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko mu mezi icumi ya mbere y’ubutegetsi bwe mu mwaka ushize yarangije intambara umunani ku isi, harimo n’iyo yavuze ko yari hagati ya DRC n’u Rwanda. Yavuze ko ayo masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC hagati ya Perezida wa DRC Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize.

