AmakuruUbuzima

Ibitero by’Amerika na Israel muri Iran byahitanye abantu 108 biganjemo abana

Abantu nibura 108 bahitanywe n’igitero cyagabwe ku ishuri ryo mu majyepfo ya Iran, nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha w’ako karere.

Ibi byabaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Israel bari barimo kugaba ibitero bikomeye by’indege kuri Iran.

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yamaganye icyo gikorwa agifata nk’ubunyamaswa ndetse asobanura ko ari urundi rupapuro rw’umukara mu mateka y’ibyaha akomeje gukorwa n’abo yise abagizi ba nabi. Nta cyo Amerika cyangwa Israel byahise bitangaza kuri icyo gitero cyibasiye iryo shuri riri hafi y’ikigo cya gisirikare cya Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), kikaba kivugwa ko ari cyo cyari kigambiriwe n’ibyo bitero.

Umuryango utabara imbabare wa Red Crescent watangaje ko mu gihugu hose ibitero by’indege byahitanye abantu 201, mu gihe abandi 747 bakomerekeye muri ibyo bitero. Abayobozi ba Croix-Rouge na Red Crescent bari i Genève bavuze ko basabye amatsinda y’ubutabazi guhita yerekeza kuri iryo shuri ngo batabare abakomeretse.

Imijyi yibasiwe n’ibitero by’Amerika na Israel muri Iran

Umuyobozi umwe mu nzego z’ibanze yatangaje ko ishuri riherereye mu mujyi wa Minab, mu Ntara ya Hormozgan, ryarashweho misile eshatu, kandi rikaba riri nko muri metero 600 uvuye ku kigo cya IRGC.

BBC dukesha iyi nkuru yemeje ko yagenzuye amashusho yafashwe nyuma y’iturika, agaragaza umwotsi mwinshi uzamuka uvuye ku nyubako no guhurura kw’abantu benshi basakuza bafite uburakari. Icyakora, BBC yavuze ko itabashije kwemeza umubare nyawo w’abapfuye, bitewe n’uko ibinyamakuru mpuzamahanga bikunze kubuzwa gukorera muri Iran, bigatuma amakuru ava muri icyo gihugu atoroha kugenzura.

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanya-Iran benshi bagaragaje uburakari n’agahinda. Umunya-Iran uba mu mahanga wanenze ibitero bya gisirikare byagabwe kuri Iran yavuze ko abakobwa 40 bo muri Minab ari bo ba mbere bahohotewe, yibaza niba iyo ari yo ntambara bamwe bashyigikira.

Ariko kandi, hari abagaragaje gushidikanya ku makuru atangwa n’ubutegetsi, bamwe bakabushinja uruhare mu byabaye. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ko n’iyo ubutegetsi butaba ari bwo bwagabye igitero ku buryo butaziguye, urupfu rw’abana bo muri Minab rukwiye kubazwa Repubulika ya Kisilamu. Yongeyeho ko interineti yahagaritswe, imirongo ya telefoni ntikora, kandi ko nta nteguza yatanzwe ngo abanyeshuri bagume mu ngo, bityo ko byari bikwiye nibura ko abaturage baburirwa baguma mu ngo za bo.

Ibi byose byabaye ku wa Gatandatu w’ejo hashize, mu gihe Amerika na Israel bakomezaga ibitero by’indege mu mijyi itandukanye ya Iran. Nubwo ibitero byari bigikomeje, Perezida w’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, hamwe n’abasirikare bakuru benshi, bishwe mu bitero bya mbere. Nyuma ya ho, itangazamakuru rya leta ya Iran na ryo ryemeje urupfu rwa Khamenei.

Ubwo abantu barimo bashakisha abarokotse mu nyubako yarashweho (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *