Gen Sultani Makenga yongeye kugaragara mu ruhame
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 (ARC), Gen. Sultani Makenga, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi havugwa ibihuha bitandukanye ku buzima bwe bikekwa yaba yarishwe.
Ku wa 2 Werurwe ni bwo Gen Sultani Makenga yagaragaye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo giherereye muri Teritwari ya Rutshuru, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa ku basirikare bo mu mutwe udasanzwe 1,518 AFC/M23 yungutse.
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryinjije mu ngabo zaryo abarwanyi bo mu mutwe udasanzwe 1518 barimo abavuye mu ngabo za FARDC biyemeje guhangana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Gen Sultani Makenga yavuze ko RDC yashegeshwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi uyobora igihugu nk’akarima ke.
Yavuze ko ingabo za AFC/M23 ziharanira kubohora igihugu, abaturage ntibakomeze kwicwa.
Ati “Tshisekedi yakusanyije abajura bose n’abanyabyaha abaha intwaro kugira ngo bice abasivili babaziza ubwoko bwabo. Bica abaturage banze kugendera ku ngengabitekerezo mbi babashyiramo, bakabica kugira ngo basahure ibyabo.”
Yavuze ko Tshisekedi yafashe Abarundi na bo abajyana muri RDC, abinjizamo iyo ngengabitekerezo, yongeraho abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, abacanshuro bose abinjiza mu gisirikare cy’igihugu, ni yo mpamvu yivugiye ngo igisirikare cy’amabandi.
Gen Makenga yagaragaje ko impunzi ziri mu bihugu bitandukanye zahunze ibikorwa bibi by’ingabo za FARDC n’iyo mitwe itandukanye.
Gen Makenga yasabye abarwanyi bashya kutazarangwa n’imyitwarire idahwitse iranga ingabo za Leta bahozemo, ahubwo bakarangwa n’indangagaciro n’ikinyabupfura.
Yavuze ko bifuza kubaka igihugu cyubashywe n’abaturage bubashywe kandi bizagerwaho.
Gen. Makenga yongeye kugaragara mu ruhame, nyuma y’igihe kigera ku cyumweru havugwa ibihuha bitandukanye ku buzima bwe.
Ni nyuma y’igitero cya drone ingabo za Leta ya RDC zagabye mu gace ka Rubaya ku wa 24 Gashyantare, kikicirwamo abasirikare ba AFC/M23 barimo Lt. Col Willy Ngoma wari umuvugizi w’igisirikare cy’uriya mutwe.


