Intambara yo muri Iran: Ambasade y’u Rwanda muri Qatar iri gutanga serivisi ‘online’
Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yatangaje ko serivisi za yo ziri gutangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (online), bitewe n’uko umutekano wifashe muri iki gihe muri icyo gihugu.
Qatar iri mu bihugu biri kugabwaho ibitero bya Iran, mu rwego rwo kwihorera ku bitero Iran iri kugabwaho n’indege z’intambara na misile za Israel n’Amerika. Hari Abanyarwanda batuye mu bihugu byibasiwe n’iyi ntambara bagaragaje impungenge, basaba ubufasha burimo no gutaha mu Rwanda.
Nyuma y’itangazo ry’Ambasade y’u Rwanda, Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu ya Qatar yasabye abaturage bose kuguma mu ngo no mu nyubako, bakirinda gusohoka keretse bibaye ngombwa cyane. Mugitondo cyo kuri uyu munsi, iyo minisiteri yatangaje ko hari kwimurwa by’agateganyo abaturage batuye hafi y’Ambasade y’Amerika i Doha mu rwego rwo kwirinda. Ambasade y’u Rwanda i Doha iri nko muri bilometero 10 uvuye kuri Ambasade y’Amerika, ariko ntiharatangazwa niba abakozi ba yo na bo barimo kwimurwa.
Ibitero bya Iran byibanda ku birindiro bya gisirikare by’Amerika n’ibindi bikorwa remezo bifitanye isano na yo mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati. Hagati aho, kompanyi y’indege ya leta ya Qatar, Qatar Airways, ifite imigabane minini muri RwandAir, yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ingendo za yo kubera ko ikirere cya Qatar cyafunzwe.
Abanyarwanda n’Abarundi bari muri aka karere bakomeje kugirwa inama yo gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ibihugu barimo no gufata ingamba zikomeye zo kwirinda.
Umwe mu Banyarwanda uri i Dubai yabwiye BBC Gahuzamiryango ku munsi wa kane w’iyi ntambara ko akenshi babona ibisasu biguruka mu kirere byerekeza ku birindiro bya gisirikare by’Amerika. Yongeyeho ko nubwo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi muri uwo mujyi byo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byafunzwe, hari ibimwe bikomeje gukora.
Perezida w’Amerika, Donald Trump, aherutse gutangaza ko intambara igihugu cye kirimo na Iran ishobora kumara hagati y’ibyumweru bine n’ibyumweru bitanu.

