AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Perezida Kagame yavuze ku bamushinja kudasenga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje uburyo hari abantu bamwe baganira yasanze bahuza imyemerere ye mu idini n’ibibazo by’umutekano muke biri mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu avuga ko hari abantu bamwe bajya baganira, akumva bahuza ibijyanye n’imyemerere ye n’ibi bibazo by’umutekano muke biri mu Karere.

Aha yagize ati ” Nahuye n’abantu bamwe, baganira bagira bati ‘Paul wowe ntabwo uri umukirisitu bihagije, kubera iki?’ Bavuga ko iyo mba ndi umukirisitu bihagije, byari gukemura ibibazo byanjye. Ariko kubera ko bibwira ko ntari umukirisitu bihagije, bigomba kunteza ibibazo.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko rimwe na rimwe ajya abaza abo bantu icyo aricyo kuba umukirisitu bihagije, ashimangira ko niba ari izina nawe yitwa irikirisitu (Paul) ndetse yanavukiye mu muryango w’abakirisitu.

Ati” Icya mbere, nitwa Paul; iryo zina, ubwo ntabwo ndi umukirisitu ubwo? Icya kabiri, nabwiye uwo muntu inkuru n’amateka yanjye, ko ababyeyi banjye bari abakirisitu beza cyane. Mu by’ukuri, batangaga igice cy’ubutunzi bwabo buke mu rusengero kuko twari Abagatolika, batanze byinshi mu rusengero.”

Perezida Kagame avuga ko atemeranya n’abavuga ko atari umukirisitu kubera ko atigisha ijambo ry’Imana cyangwa ngo agendane Bibiliya mu ntoki kuko atarizo nshingano yahawe.

Akomeza avuga ko kandi yagiye abona benshi biyita abakirisitu, bakigisha ijambo ry’Imana ariko ku mugoroba bakajya mu bapfumu.

Umukuru w’Igihugu kandi yakomeje avuga ko hari n’abandi bamubwira ko kuba u Rwanda rudakungahaye mu mutungo kamere ngo rube rufite amabuye y’agaciro menshi, nabyo biri mu bituma ruhura n’ibibazo.

“Bituma nibaza nti, ese ngomba guhanirwa ko ntari umukire bihagije? Ni ibiki abantu bakora kugira ngo babe abakire, njye ntakora kugirango mbibarweho nk’ikosa.”

Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’umwizerwa kuko rukora ibyo ruvuga kandi rukavuga ibyo rwanakora.

Yashimangiye ko u Rwanda rwihaye isezerano ry’uko rutazongera gusubira mu bihe bibi rwanyuzemo ukundi, yemeza ko u Rwanda ruzikorera mutwaro warwo.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *