Putin yashimiye umutegetsi w’ikirenga mushya wa Iran amwizeza ubufatanye
Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yashimye itorwa rya Mojtaba Khamenei nk’umutegetsi w’ikirenga mushya wa Iran, anemeza ko Uburusiya buzahora bushyigikira Tehran.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Kremlin (ibiro bya perezida w’Uburusiya), Putin yagize ati: “Ndakwifuriza ishimwe ryinshi ku gutorerwa kuba umutegetsi w’ikirenga wa Repubulika ya Kislamu ya Iran”.
Putin yanashimangiye ko Uburusiya buzakomeza gutanga ubufasha buhoraho kuri Tehran no gukomeza kuba “umufatanyabikorwa wizewe” ku Banya-Iran.
Yongeyeho ati: “Muri iki gihe Iran iri guhura n’ibitero by’ubushotoranyi, inshingano zawe muri uyu mwanya w’ikirenga nta gushidikanya ko zisaba ubutwari n’ubwitange”.
Yakomeje agira ati: “Nizeye ko uzakomeza umurimo wa so w’icyubahiro kandi ugakomeza guhuza Abanya-Iran mu guhangana n’ibi bibazo bikomeye”.
Perezida Putin ni umwe mu bategetsi ba mbere ku isi bamaze gutanga ubutumwa bw’agahinda ku rupfu rwa Ayatollah Ali Khamenei.
Uburusiya, umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Iran, bwagiye bugaragara mu bufatanye mu bya gisirikare, by’umwihariko mu gihe gito mbere y’uko Amerika na Israel bateza umutekano muke mu karere, ubwo ibyo bihugu byombi byakoraga imyitozo ihuriweho y’ingabo zirwanira mu mazi.

