AmakuruUbuzima

Huye: Umugabo akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana akanamuhindura umugore

Mu Karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo umugabo uri mu kigero cy’imyaka 27 arasabirwa igifungo cy’imyaka 20, bitewe n’icyaha aregwa cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 akanamutera inda ndetse akaba yari yaramuhinduye umugore we.

Iki cyaha bivugwa ko cyabereye mu kagari ka Matyazo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.Jean Paul Ndikuryayo ukurikiranyweho iki cyaha yiregura avuga ko we yabanye n’uwo mwana w’umukobwa yari umuntu mukuru atari umwana kandi yamukundaga.

Jean Paul Ndikuryayo aremera ko yabanye n’uriya mwana we akavuga ko yari mukuru afite imyaka 23 ariko nta ndangamuntu yamweretse.

Umucamanza yahise abaza Jean Paul ati”Ibyo urikuvuga twe turabibwirwa n’iki?”

Jean Paul mu gusubiza umucamanza ati”Bazazane indangamuntu ye nimusanga ibyo mvuga ataribyo nzahanwe”

Jean Paul Ndikuryayo uri mu kigero cy’imyaka 27 yakomeje abwira urukiko ko n’ubwo uriya mwana yamufungishije amukunda nk’umugore we banabyaranye.

Ubushinjacyaha buvuga ko Jean Paul anahohotera uyu mwana dore ko hari Igihe yatashye i saa sita z’ijoro asanga uriya mwana yari yarahinduye umugore aramukubita ndetse aranamwirukana maze umwana ajya gutanga ikirego kuri RIB.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko yasambanyijwe akiri umwana ndetse anahindurwa umugore anaterwa inda.

Muri raporo ubushinjacyaha bufite buvuga ko RIB nayo yabikurikiranye igasanga umwana wahinduwe umugore afite imyaka 17 nkuko bigaragazwa n’icyemezo cy’amavuko.

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo bwavuze ko batanga ikirego berekanye icyemezo cy’amavuko cy’umwana noneho uregwa nawe yazerekana ibigaragaza ko uwo mwana ari mukuru gusa hashingiwe ko yemera icyaha akazahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20.

Jean Paul Ndikuryayo yongeye guhabwa ijambo yavuze ko igihano yasabiwe kiremereye agasaba ko yafungurwa akajya kwita ku mwana babyaranye kuko abona nyina azahita ashaka abandi bagabo maze umwana yabyaye akangara.

Umucamanza yabwiye Jean Paul Ndikuryayo ko yakora ibishoboka byose agashaka icyo cyangombwa cyerekana ko uriya mwana ari mukuru bakazabishingiraho bafata icyemezo, icyo cyangombwa nikitaboneka bakazafata icyemezo bashingiye ku bimenyetso bihari.

Umucamanza yanzuye ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa taliki ya 12 Werurwe 2026.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *