AmakuruImyidagaduroShowbiz

Rihanna yahunze nyuma yo kugabwaho igitero

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi Rihanna yagaragaye ava mu mujyi wa Los Angeles ku wa Mbere tariki 9 Werurwe 2026 nyuma yo kugabwaho igitero cyateye ubwoba benshi cyagabwe ku rugo rwe ruri Beverly Hills muri Los Angeles.

Ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2026 nibwo umugore w’imyaka 35 Ivanna Lisette Ortiz yarashe amasasu menshi agera ku 10 mu minota 20 agana ku nzu ya Rihanna.

Kuri uyu wa mbere tariki 9 Werurwe 2025 uyu muhanzikazi yagaragaye ava muri aka gace ka Baverry Hills we n’umuryango we bapakiye ibintu byinshi.

Amafoto yafashwe n’aba-paparazi agaragaza imizigo itari mike ishyirwa mu modoka, nyuma ijyanwa ku kibuga cy’indege cya Van Nuys Airport, mbere y’uko indege itwara uyu muhanzikazi ihaguruka imusohora muri uwo mujyi.

Kugeza ubu ntiharamenyakana aho Rihanna yerekeje.

Nyuma y’icyo gitero Polisi yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye uriya mugore agaba igitero ku rugo rwa Rihanna.

Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bivuga ko uyu mugore yari amaze igihe kinini akurikira ibikorwa bya Rihanna ku mbuga nkoranyambaga, nubwo kugeza ubu nta sano izwi yari iri hagati yabo bombi.

Kugeza ubu, Ivanna Lisette Ortiz afungiwe muri gereza by’agateganyo, aho urukiko rwamushyiriyeho gutanga ingwate ingana na miliyoni zirenga 10$ kugira ngo abe yaburana ari hanze.

Rihanna yavuye i Bevelly Hills nyuma y’igitero yagabweho iwe murugo. : photo Just Jared

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *