Amwe mu magambo akomeye Trump yatangaje ku ntambara yo muri Iran
Kuva mu biganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye, kugeza ku ijambo yavugiye mu nama y’ishyaka ry’Abarepubulikani ndetse no mu kiganiro n’abanyamakuru, ku wa Mbere w’ejo hashize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yamaze umwanya munini agaruka ku ntambara igihugu cye kirimo na Iran.
Dore bimwe mu byo yatangaje kuri uwo munsi w’ejo:
Mu kiganiro yagiranye na CBS News, Trump yavuze ati: “Ntekereza ko intambara igeze kure cyane, cyane kurusha uko benshi babitekerezaga,” yongeraho ko Amerika iri “imbere cyane y’ibyari byateganyijwe”.
Mu kiganiro yahaye NBC, ntiyigeze ahakana igitekerezo cyo kwigarurira umutungo wa peteroli wa Iran, avuga ko “hari abantu bamaze kubivugaho”.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru New York Post, yavuze ko ubuyobozi bw’Amerika “butari hafi gufata icyemezo” cyo kohereza abasirikare b’Amerika muri Iran.
Aganira n’abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, Trump yavuze ko Amerika yakoze igikorwa cya gisirikare “cy’igihe gito” muri Iran kigamije “gukuraho abantu bamwe babi cyane”.
Yakomeje agira ati: “Twageze ku ntsinzi mu buryo bwinshi, ariko ntituragera ku ntsinzi ya nyayo”.
Trump yabwiye ikinyamakuru New York Post ko atishimiye umuyobozi mushya w’ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei. Gusa mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma ya ho, ntiyasobanuye neza uwo yifuza ko yasimbura uwo muyobozi cyangwa uko byashoboka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump yongeye gushimangira ko igikorwa cya gisirikare cyakorewe muri Iran cyari “intsinzi ikomeye cyane,” ariko avuga ko yifuza ko Iran imara “igihe kirekire cyane” idashobora gukora intwaro za kirimbuzi, ibintu yavuze ko bitoroshye kugerwaho.
Trump yanavuze ko Amerika igifite ibindi bice ishobora gutera muri Iran, ariko ko bishobora gusenywa “mu munsi umwe”.
Nubwo bimeze bityo, yavuze ko iyi ntambara ishobora kurangira “vuba cyane”.

