AmakuruPolitiki

Israel ikomeje ibitero kuri Irani na Libani, Amerika isenya amato 16 ya Irani

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyatangiye ikindi cyiciro cy’ibitero ku hantu hatandukanye mu murwa mukuru wa Irani, Tehran, ndetse no muri Libani.

Nk’uko igisirikare cya Israel (IDF) kibivuga, cyagabye ibitero no mu murwa mukuru wa Libani, Beirut, byibanze ku bikorwa-remezo by’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Irani, biherereye mu majyepfo y’uwo mujyi.

Ibi bitero bikurikiye ibindi IDF yari yatangaje mbere kuri uyu wa Gatatu, aho yavuze ko yagabye ibitero ku bigo biyoborerwamo ibikorwa by’ingabo za Irani.

Hagati aho, Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zatangaje ko ubwirinzi bw’ikirere bwa zo burimo guhangana n’icyo zise ibitero by’inkeke bya misile.

Ku ruhande rw’Amerika, ubuyobozi bukuru bw’ingabo za yo bwatangaje ko bwashenye amato 16 ya Irani yari agamije gutega ibisasu byo mu mazi bya mine. Byabaye nyuma y’uko Perezida Donald Trump aburiye Irani kudashyira mine n’imwe mu muhora wa Hormuz, unyuramo igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

Ingabo z’Amerika zanagaragaje amashusho yerekana ayo mato arimo kuraswa.

Ibi byakurikiye amagambo Trump yari yatangaje mbere, aho yavuze ko ingabo z’Amerika zarashe amato 10 ya Irani atari gukora mu muhora wa Hormuz, nyuma yo gusezeranya ko azahangana n’ayo mato vuba kandi adaciye ku ruhande.

Mbere y’ibi, umukuru wa polisi ya Irani yari yatangaje ko umuntu wese watekereza gukora imyigaragambyo yamagana ubutegetsi, azafatwa nk’uhangana n’igihugu, agafatirwa ingamba nk’izihabwa umwanzi.

Mu gihe iyi ntambara ihuje Amerika na Israel ku ruhande rumwe irwana na Irani imaze iminsi 11, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yanditse ku rubuga nkoranyambaga X ubutumwa agenera abaturage ba Irani, abasaba guhirika ubutegetsi bw’Ayatollah kugira ngo babone ubwisanzure.

Israel yagabye ibitero bishya kuri Iran na Liban (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *