Senegal: Hemejwe itegeko rishya rikubye kabiri ibihano ku baryamana bahuje igitsina
Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal yemeje itegeko rishya rikaza ibihano ku bantu baryamana bahuje igitsina, ndetse rinahana n’ababashyigikira cyangwa abafasha guteza imbere iyo mibanire.
Abadepite baritoye ku bwiganze, aho abagera ku 135 baryemeje, nta n’umwe wanze kurishyigikira, mu gihe abandi batatu bifashe ntibagire icyo bavuga kuri iryo tora nk’uko BBC ibitangaza.
Iri tegeko rishyigikiwe na guverinoma yinjiye ku butegetsi mu 2024 iyobowe na Perezida Bassirou Diomaye Faye hamwe na Minisitiri w’Intebe, Ousmane Sonko.
Mbere y’iri tegeko rishya, Senegal yari isanzwe ifite iryashyizweho mu 1966 rihana ibyo ryitaga “ibikorwa bihabanye n’umuco”, aho uwabifatirwagamo yashoboraga guhanishwa igifungo kigera ku myaka itanu ndetse n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni 1.5 z’amafaranga ya CFA (miliyoni 3.9 z’amanyarwanda).
Mu itegeko rishya, umuntu uzahamwa n’icyaha cyo kuryamana n’uwo bahuje igitsina ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 10, hakiyongeraho ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga ya CFA (miliyoni 26 z’amanyarwanda).
Iri tegeko rinavuga ko umuntu wese uzafasha, uzatera inkunga cyangwa uzateza imbere ibikorwa by’abahuje ibitsina, haba mu gutanga amafaranga cyangwa ubundi buryo bwose bw’ubufasha, na we azahanwa. Rikanagena ko abacamanza badashobora kugabanya ibihano ngo bibe munsi y’ibiteganywa n’iri tegeko.
Iryo tegeko rije mu gihe mu bihugu bimwe byo muri Afurika y’Iburengerazuba hashyirwaho amategeko akomeye arwanya kuryamana kw’abahuje ibitsina.
Urugero ni muri Uganda, aho mu 2023 hemejwe itegeko risa n’iri, rifite bimwe mu bihano bikaze cyane ku isi ku birebana n’abahuje ibitsina, harimo igifungo cya burundu ndetse rimwe na rimwe hakaba hanashobora gutangwa igihano cy’urupfu.

