AmakuruPolitiki

FBI yatanze impuruza ku gitero Iran ishobora kugaba muri Amerika

Ibiro by’Amerika bishinzwe iperereza ryo mu gihugu, bizwi nka Federal Bureau of Investigation (FBI), byateguye inyandiko iburira ko Iran ishobora kugaba igitero gitunguranye muri leta ya California nk’uko byatangajwe n’umuyoboro wa CBS, ukorana na BBC muri Amerika.

Abashinzwe iperereza mu nzego z’umutekano z’Amerika ndetse n’iza California babwiye CBS ko kugeza ubu nta gihamya ifatika cyangwa amakuru yihariye agaragaza ko icyo gitero kiri hafi kuba. Basobanura ko iyo nyandiko yashingiye ku makuru yari yarakusanyijwe mbere y’uko umwuka mubi hagati ya Iran n’Amerika urushaho gukaza umurego.

Guverineri wa California, Gavin Newsom, yanditse ku rubuga X ko nubwo nta makuru agaragaza ko hari igitero cyegereje muri iki gihe, ubuyobozi bwa leta y’iyo ntara bwiteguye guhangana n’ikibazo cyose cyashobora kuvuka.

Ku rundi ruhande, ubwo yari ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Joint Base Andrews, Perezida w’Amerika Donald Trump yabajijwe kuri ayo makuru avuga ko ari gukorwaho iperereza. Yongeyeho ko muri iki gihe hari ibintu byinshi biri kuba, bityo Amerika ikaba iri kubyitwaramo uko bigenda bigaragara.

Drones z’intambara

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *