AmakuruPolitiki

I Burundi nta munyamahanga wemerewe kugura ubutaka

Mu gihugu cy’ u Burundi abanya-gihugu babujijwe kugurisha ubutaka ku banyamahanga batarabona ubwenegihugu.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashyize imbere abenegihugu aho yamenyesheje Abarundi ko nta muntu n’umwe muri icyo gihugu wemerewe kugurisha ubutaka ku munyamahanga.

Umukuru w’Igihugu yagarutse kuri ibi mu nama yagiranye na ba Burugumesitiri n’abayobozi b’Intara mu Burundi.Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta Murundi ufite na sanimetero imwe y’ubutaka, ari yo mpamvu nta wemerewe guhirahira ngo abugurishe ku banyamahanga.

Yagize ati: “Ni cyo gituma twamenyesheje ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kugurisha ubutaka ku munyamahanga.”

Yakomeje agira ati “None, ugurishije ubutaka ku munyamahanga ntiwumva ko igihugu wakigurishije?”

“Umuturage ahaye ubutaka umunyamahanga amenye ko agurishije igihugu, kuko nta mategeko yakurikije.”

Ndayishimiye yavuze ko Leta ari yo yonyine ifite ububasha bwo kugurisha ubutaka umunyamahanga, kandi ko hari amategeko abigenga.

Yatanze urugero ko mu gihe haza umunyamahanga ufite ama miliyari y’amafaranga, yagura ubutaka bw’abaturage bagasigara batagira igihugu.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu gihe umunyamahanga yakwemera kwaka ubwenegihugu bw’u Burundi, yagira uburenganzira bwo kugura ubutaka nk’umunyagihugu.

Yibukije ko hari abanyamahanga bigeze kugura ubutaka ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika bagamije kubuza Abarundi kongera kwegera icyo kiyaga, ariko Leta ikaza kubihagarika.

Itegeko Nshinga ryo mu 2018 u Burundi bugenderaho, ingingo yaryo ya 2 igira iti: “Agataka k’u Burundi ntigashobora gutangwa, kugurishwa cyangwa gucibwamwo ibice.”

Gusa nanone muri iyo ngingo, ntihagaragazwa neza niba bivuga kugurisha ubwo butaka ku munyamahanga cyangwa ku Murundi.

Ibyatangajwe na Ndayishimiye bije nyuma y’uko mu Burundi hari abanyamahanga basanzwe bafite inzu, imirima n’ubundi butaka, bakoreramo imirimo itandukanye.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *