Umuyobozi w’ishyaka PSI Imberakuri aratabariza umuryango w’uwahoze ari umushoferi we
Bernard Ntaganda umuyobozi wishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwu Rwanda ahangayikishijwe n’abanyamuryango bishyaka rye bakomeje kuburirwa irengero kandi akabimyesha ubuyobozi ntibagire icyo babikoraho.
Ibyo mugihgugu cy’u Rwanda bikomeje kuba agatereranzamba ka Nyina wanzaba aho byose byazambiye ! aka gatekerezo nkavuze bitewe n’amakuru uyu muyobozi w’i Shyaka PSI imberakuri yatugejejeho ubwo yibazaga icyo Bwana Theopiste yakoreye igihugu kugeza ubwo atotezwa bitavugwa akamburwa byose hafi no kwamburwa n’ubuzima.

Nkaho ibyo bidahagije ubu noneho umuryango we uri mumayira abiri no mukaga karenze urugero. Umudamu wa Theopista madame Yvone mukandayisenga nawe ka karengane bwana brafinda yise ak’ibihekane nawe kamugezeho. Ubwo twaganiraga na bwana Me Ntaganda Bernard umuyobozi w’ishyaka PSI Imberakuri ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yatabarizaga umuryango wu wahoze ari umushoferi we wamutwaraga mugendo zitandukanye ariko wahunze igihugu kubera umutekano we.
Me Bernard Ntanga yasobanuye ko umugore wu wahoze amutwara, yaburiwe irengero kuva 15.mata.2025 ubwo yaravuye gushyingura nyirabukwe wari witabye Imana. Abari kumwe nawe kwitabaro bavuga ko yabasezeyo kumasaha y’u mugoroba atashye ndetse hari hari n’umudamu bazamukanye mu modoka bagatandukanira muri gare ya Nyabugogo akamusezeraho amubwira ko agiye gufata imodoka yerekeza I Nyamirambo aho yaratuye.
Ubwo yajyaga gutabara abana be babiri yari yabasigiye umuturanyi ndetse uwari yasigaranye abana avuga ko bavuganye amubwira ko ageze murugo agiye kuza gutora abana ariko akamutegereza agaheba nyuma yagerageza no kumuhamagara numero ye nticemo agerageza no kuza kumureba murugo asanga ntawuhari agarutse na mugitondo asanga inzu irafunze ariko anakomeza kugerageza numero ye nticemo aribwo yabimenyeshaga umuryango ndetse n’ubuyobozi ariko kugeza nanubu ntibarabasha kumeya irengero rye.
Me Ntaganda ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa kigali24 yasobanuye ko bamuhamagaye bamubwira ko Yvonne yaburiwe irengero ko kandi bagerageje gushakisha muri Police zitandukanye ariko ntibabashe kumubona akomeza asobanura ko hari abanyamuryango bishyaka rye bakomeje kuburirwa irengero muburyo budasobanutse ndetse hari nabakorerwa ihohoterwa rikabije bazira kuba abanyamuryango bishyaka. Akaba asaba ko ibyo byahagarara kuko buri mu nyarwanda afite uburenganizra bwo kujya mu ishyaka ashaka ko badakwiye kuzizwa amahitamo yabo.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha umuvugizi wa RIB Murangira B. Thierry tumabaza ibyibura ryuyu mudamu ariko atubwira ko ntamakuru abifiteho ariko agiye kubikurikirana anasaba ko abo mu ryango we bazamusanga mu kazi bakamuha amakuru ajyanye nibura rya Yvonne Mukandayisenga.