AmakuruPolitikiTravel

Intambara ya Iran na Israel yahombeje abacuruzi bo mu Rwanda arenga miliyoni 100 Frw mu byumweru bibiri

Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwo kohereza imboga n’imbuto mu mahanga bagaragaje ko intambara ibihugu Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byatangije kuri Iran imaze kubahombya arenga miliyoni 100 Frw, mu byumweru bibiri gusa imaze.

Aba bacuruzi babwiye RBA ko guhomba aya mafaranga byaturutse ku kuba mu Burasirazuba bwo Hagati muri Asia ariho ubucuruzi bwabo bushingiye cyane kuko boherezayo ingano nyinshi y’imboga n’imbuto.

Uwitwa Ingabire Marie Ange Claudine yagaragaje ko ubu isoko rinini ry’imbuto bohereza hanze basa n’aho nta ryo bagifite bituma bakomeza guhura n’igihombo gikomeye ndetse biteye impungenge ku bucuruzi bwabo kuko bimwe mu byo bohereza byatangiye kwangirika.

Yagize ati “Imbuto muri rusange nyinshi twazoherezaga mu Mujyi wa Dubai mu gihe imboga nyinshi zo tuzohereza ku isoko ry’u Burayi.”

“Byatumye rero avoka, imineke, amatunda n’izindi mbuto ubu isoko ryabyo ryarashegeshwe tugira ibibazo bidasanzwe muri iki gihe ikirere cya Dubai gifunze.”

Ubwo yavugaga kuri iki kibazo, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence yavuze ko ko Leta iri gusesengura ingaruka zose iyo ntambara izagira ku bucuruzi ngo hafatwe ingamba zo gushaka andi masoko.

Ati “Dufite amasoko twoherezamo ibicuruzwa byacu harimo n’ayo mu bihugu biri mu ntambara. Tugomba kureba ingaruka bizagira ku bucuruzi bwacu kugira ngo turebe ahandi tuzohereza ibicuruzwa byacu.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyohererezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB kigaragaza ko abohereza imboga n’imbuto mu mahanga, iyi ntambara imaze kubahombya arenga miliyoni 100 Frw.

Intambara Iran yasojweho na Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye ku itariki 28 Gashyantare 2026 ndetse bigaragara ko ishobora gutinda.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *