Amakuru

Ubushinwa bwasabye guhagarika intambara byihuse nyuma y’ibyatangajwe na Trump

Ubushinwa bwagize icyo butangaza nyuma y’uko Perezida w’Amerika Donald Trump, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza “Financial Times”, avuze ko ashobora gusubika inama yari iteganyijwe na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping, mu gihe Beijing itazohereza ubufasha bwo kurinda umutekano w’umuhora wa Hormuz.

Abajijwe ku magambo ya Perezida w’Amerika, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa yavuze ko “diplomasi y’abakuru b’ibihugu ifite uruhare rukomeye kandi idashobora gusimburwa mu gutanga icyerekezo cy’imibanire hagati y’Ubushinwa n’Amerika”. Yongeyeho ati: “Impande zombi zakomeje kuganira ku bijyanye n’uruzinduko rwa Perezida Trump”.

Asubiza ikibazo cyari kijyanye n’uko Trump yasabye ko amato y’intambara yoherezwa mu muhora wa Hormuz, Lin Jian yavuze ko umutekano muke uherutse kuba muri ako karere wahungabanije inzira z’ubucuruzi kandi ugashyira mu kaga amahoro mu karere ndetse no ku isi yose.

Uyu muvugizi yagize ati: “Ubushinwa bwongeye gusaba ko impande zose zihita zihagarika intambara,” yongeraho ko “Ubushinwa bwiyemeje guteza imbere ingamba zigamije kugabanya umwuka mubi no kwirinda ko amakimbirane arushaho gukomera”.

Trump na Xi Jinping ubwo baheruka guhurira muri Koreya y’Epfo mu kwa cumi k’umwaka ushize (Ifoto: Nytimes)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *