AmakuruPolitiki

Washington: U Rwanda na RDC byafashe ingamba zikomeye zo kugabanya umwuka mubi

Ku wa 17 no ku wa 18 Werurwe 2026, intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda zahuriye i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho zemeranyije ku ngamba zifatika zigamije gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro azwi nka “Washington Accords for Peace and Prosperity”.

Mu biganiro byabereye muri uwo mujyi, impande zombi zagaragaje ubushake bwo kugabanya umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, zemeranya ku bikorwa bihuriweho bizafasha gusubiza ibintu mu buryo no guteza imbere ituze ku butaka.

Mu myanzuro yafashwe, u Rwanda na RDC byiyemeje kubahiriza ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu byombi. Hanemejwe gahunda yo gukura ingabo mu bice bimwe na bimwe byo ku butaka bwa RDC, ndetse no kugabanya ingamba z’ubwirinzi zari zarafashwe n’u Rwanda muri ibyo bice.

Ku ruhande rwa RDC, yemeye kongera imbaraga mu kurwanya umutwe wa FDLR, hashyirwaho gahunda ifite igihe ntarengwa yo kuwuca intege burundu. Ibi bigamije gukuraho imwe mu mpamvu z’ingenzi zatezaga umutekano muke mu karere.

Ibihugu byombi kandi byiyemeje gushyira imbere kurinda abasivili bose, hagamijwe kwirinda ko abaturage bakomeza kugirwaho ingaruka n’amakimbirane.

Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bibazo by’Afurika (Senior Advisor for Africa) muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambassador Johnnie Carson

Muri rusange, u Rwanda na RDC byongeye gushimangira ko byiyemeje gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington, hagamijwe kugera ku mahoro arambye n’iterambere rirambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibyo byemejwe ni byo byari bikubiye mu masezerano yasinywe muri Nyakanga umwaka ushize, nyuma akaza kwemezwa n’abakuru b’ibihugu byombi mu Kuboza i Washington, gusa kugeza ubu ntibiratanga umusaruro ugaragara.

U Rwanda rushinjwa gutera inkunga umutwe wa M23 umaze gufata ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe na DR Congo ishinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR, uwo u Rwanda ruvuga ko ubangamiye umutekano wa rwo.

Ibi bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikomeje kongera igitutu kuri ibi bihugu byombi, bikurikiye ibihano ziherutse gufatira igisirikare cy’u Rwanda ndetse n’abayobozi bamwe bakigize.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *