AmakuruPolitiki

Uburayi bwakuriye inzira ku murima Trump

Ibihugu byinshi by’i Burayi byanze ubusabe bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, wabishishikarizaga gufasha igihugu cye mu kibazo cy’umutekano mu muhora wa Hormuz, bivuga ko iyi ntambara itabireba.

Ibi bibaye mu gihe amakimbirane hagati y’Amerika na Iran yakomeje gufata indi ntera, aho Amerika n’inshuti za yo zagabye ibitero kuri Iran, igahita ihagarika ubwikorezi bwa peteroli bunyura muri Hormuz—imwe mu nzira z’ingenzi z’ubucuruzi bw’isi.

Trump yasabye ibihugu bigize NATO/OTAN, cyane cyane ibyo mu Burayi, kohereza amato y’intambara muri ako gace kugira ngo arinde ubwikorezi bwa peteroli. Yanaburiye ko kudatanga ubufasha bishobora kugira ingaruka ku mubano bifitanye n’Amerika, agira ati: “Ibihugu bikoresha uwo muhora bikwiye gufasha kuwurinda”.

Ariko ibihugu bikomeye by’i Burayi birimo Ubudage, Ubufaransa n’Ubwongereza byatangaje ko bitazinjira muri iyo ntambara, bishimangira ko bitigeze biyigiramo uruhare kuva yatangira. Umwe mu bayobozi bakuru b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yagize ati: “Iyi si intambara y’Uburayi”. Ibihugu nka Norvège na Suède na byo byemeje ko bitazatanga ubufasha bwa gisirikare.

Impamvu Uburayi bushingiraho zirimo kutagishwa inama mbere y’uko intambara itangira, kutamenya neza intego z’Amerika, ndetse no gushyira imbere inzira za dipolomasi aho gukoresha ingufu za gisirikare. Hari n’impungenge z’uko kwivanga byatuma intambara yaguka mu karere k’uburasirazuba bwo hagati nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bibitangaza.

Ibi bibazo byateje impungenge ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku bukungu, kuko hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku isi inyura muri Hormuz. Uwo muhora udatekanye ushobora gutuma ibiciro bya peteroli bizamuka ku rwego rukomeye.

Nubwo Amerika ishaka ubufasha bw’abafatanyabikorwa ba yo, Uburayi bwo bwahisemo kutivanga muri iyi ntambara. Icyemezo cya bwo gishobora gukomeza gushyira igitutu ku mubano wa bwo n’Amerika, mu gihe isi yose ihangayikishijwe n’ingaruka z’aya makimbirane.

Trump yasabye ko ibihugu by’Uburayi bimufasha kurinda umuhora wa Hormuz, bimutera utwatsi ( Ifoto: Urubuga rwa Comiscands)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *