Igitero cya drones cyahitanye abaturage i Minembwe no mu nkengero za ho
Mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Werurwe 2026, ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bikomeye hakoreshejwe indege zitagira abapilote (drones), byibasiye cyane uduce dutuwe n’abaturage benshi.
Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko ibyo bitero byibasiye by’umwihariko imidugudu ya Gakenke na Kalingi, ndetse n’agace ka Minembwe rwagati.
Abaturage bavuga ko ibyo bitero byabaye mu buryo budatoranya, byibasira abasivile benshi.
Ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye zirimo gutakaza ubuzima bw’abantu, kwimurwa kw’abaturage benshi bahunga umutekano muke, ndetse n’isenywa ry’ibikorwa remezo n’imitungo y’abaturage.
Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, watangaje ko ibi bitero bigaragaza izamuka rikabije ry’imirwano, ugamije gusenya burundu imibereho y’abaturage bo muri utwo duce.
Uyu mutwe kandi watangaje ko ukomeje kwamagana ibitero uvuga ko ari ibyateguwe kandi bigambiriye abasivile, ukavuga ko bikorwa mu maso y’amahanga ariko ntihagire igikorwa, ibintu uvuga ko bidakwiye kwihanganirwa.
Ibi bitero bibaye mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, aho impande zitandukanye zikomeje guhangana, bikagira ingaruka zikomeye ku baturage basanzwe.
