AmakuruPolitiki

Melania Trump yatumiye Angeline Ndayishimiye mu nama ikomeye

Umugore w’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Melania Trump, yatumiye abayobozi b’ingenzi bo mu bihugu 45, harimo n’Angeline Ndayishimiye, umugore wa Perezida w’u Burundi, mu nama igamije guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga mu bana.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu by’Amerika byatangaje ko ari ubwa mbere mu mateka y’Amerika ko umugore w’umukuru w’igihugu atumira abantu baturutse mu bihugu byinshi ku munsi umwe.

Ibiro by’umugore w’umukuru w’igihugu w’u Burundi byemeje ko Angeline Ndayishimiye azitabira iyo nama, izaba ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Mu bazitabira iyi nama harimo kandi amakompanyi 28 akomeye mu ikoranabuhanga, arimo OpenAI, Microsoft, xAI, Meta, Adobe, Google, n’ayandi, nk’uko ibiro bya Perezida w’Amerika bibivuga.

Inama izatangira ku wa Kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2026, ku biro bya Miniziteri y’Ububanyi n’Amahanga, ikazasorezwa kuri Maison Blanche / White House ku wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026.

Angeline Ndayishimiye agiye kwitabira inama ikomeye yatumiwemo na Melania Trump (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *