AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

U Rwanda rwamaganye ibihuha bivuga ko rwashatse kwica umugore wa Perezida Tshisekedi muri Amerika

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaganye ibinyoma biri gukwirakwiza by’uko abo mu nzego z’umutekano b’u Rwanda bashatse kwica umugore wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru Tshisekedi wari ucumbitse muri imwe muri hoteli yo muri Amerika.

Ni itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 25 Werurwe 2026.

Iri tangazo rije nyuma y’uko Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya yari yatangaje ko Hoteli umugore wa Perezida Felix Tshisekedi, Madamu Denise Nyakeru acumbitsemo yinjiriwe n’abantu bataramenyekana bashatse kwinjira ku ngufu abyegeka k’u Rwanda batabanye neza muri iyi minsi agaragaza ko ari umujinya w’uko rurigutsindwa na Congo.

Madam Nyakeru ari muri America mu ruzinduko rw’akazi aho yatumiwe n’umugore wa Perezida Donald Trump.

Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda i Washington rivuga ko abo mu nzego z’umutekano ba Congo babangamiye bagenzi babo b’u Rwanda i Washington, kandi bari muri hoteli imwe impande zombi zicumbitsemo.

Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda i Washington rivuga ko abo mu nzego z’umutekano ba Congo babangamiye bagenzi babo b’u Rwanda i Washington, kandi bari muri hoteli imwe impande zombi zicumbitsemo.

Ambasade y’u Rwanda i Washington ivuga ko umwe mu itsinda ry’abashinzwe umutekano w’abanyacyubahiro b’u Rwanda utari ufite intwaro yabujijwe kwinjira muri lift “essenseur” n’abashinzwe umutekano bo mu itsinda rya RD.Congo mu gice cyemerewe kugendwamo n’abashyitsi bose.

Ambasade y’u Rwanda yanditse igira iti “Ni ibintu bidakwiriye, ni imyitwarire idahwitse yagaragarijwe ahantu buri wese afite uburenganzira bwo gukoresha. Icyakora ikibazo cyahise gikemuka ibintu bitarafata indi ntera.”

Ivuga ko nyuma y’ibyabaye, uruhande rw’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhindura hoteli rushaka indi.

Ubwo bari mu bikorwa byo kwimuka, ngo Abanyarwanda bahohotewe, ndetse bafatwa amashusho n’abantu batazwi.

Ambasade y’u Rwanda iti “Nubwo habaye ubu bushotoranyi, itsinda ry’u Rwanda ryifashe, rigaragaza ubunyamwuga busanzwe buriranga, ryirinda amakimbirane yashoboraga kuvuka.”

Ku byo Muyaya yatangaje, Ambasade ivuga ko ari “ibinyoma biteye isoni, bidakwiriye guhabwa agaciro, ahubwo bwikwiye kwamaganwa.”

Umuyobozi wungirije wa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe, na we yagarutse kuri ibi binyoma, asubiza uwabikwirakwizaga ko gutekereza ibyo ari ubugoryi.

Ati “Ni nde ujya ‘kwica’ afite imodoka ya ambasade! Muri gushaka kwibonekaza mwifashishije imitwe y’inkuru itagize icyo ivuze. Hoteli yagenewe buri wese keretse iyo yafashwe yose.”

U Rwanda na Congo ntibibanye neza muri iyi minsi dore ko Congo ishinja u Rwanda gushyigikira no gufasha AFC/M23 naho u Rwanda rugashinja Congo gufasha umutwe wa FDLR.

Ubutumwa bwa Ambasade y’u Rwanda muri Amerika
Madam Nyakeru ari muri America mu ruzinduko rw’akazi aho yatumiwe n’umugore wa Perezida Donald Trump.
Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda i Washington rivuga ko abo mu nzego z’umutekano ba Congo babangamiye bagenzi babo b’u Rwanda i Washington,

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *