Ikamyo yaguye muri Nyabarongo, umushoferi aburirwa irengero
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri mu bikorwa byo gushakisha umugabo wari utwaye ikamyo yakoze impanuka ikava mu muhanda ikagwa mu mugezi wa Nyabarongo.
Iyi mpanuka yabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026, ahagana saa tatu n’igice, ibera ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Akarere ka Muhanga na Ngororero mu muhanda ugana i Karongi.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yasobanuye ko iyo kamyo yageze kuri icyo kiraro igatakaza umuhanda, igonga igiti mbere yo kugwa mu mazi igahita irengerwa nk’uko IGIHE dukesha iyi nkuru cyabitangaje.
Yagize ati: “Iyo kamyo yari itwawe n’umushoferi ufite imyaka igera kuri 43, yarenze umuhanda igeze ku kiraro cya Nyabarongo mu kagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange, igonga igiti maze igwa mu mazi irarengerwa”.
Yakomeje avuga ko inzego za Polisi, by’umwihariko ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ziri gufatanya n’izindi nzego mu gushaka uko uwo mushoferi n’ikamyo byakurwa mu mazi.
SP Kayigi yavuze ko icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana, hakaba hakomeje iperereza, anibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika no kwirinda uburangare bushobora guteza impanuka.
Yongeye kwibutsa abashoferi ko muri ibi bihe by’imvura nyinshi hakunze kugaragara ibibazo bitandukanye mu mihanda nko kunyerera, inkangu, ibiziba n’ibihu, bityo bagomba kongera ubwitonzi.
