Impamvu zikomeye zituma Iran yanga ibiganiro na Trump
Muri iki cyumweru, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yavuze ko hari ibiganiro “byiza kandi bitanga umusaruro” hagati y’Amerika na Iran, bigamije guhagarika intambara.
Ariko Tehran yahise ibihakana. Abayobozi ba Iran batangaje ko nta biganiro byabaye, ndetse n’umuvugizi wa gisirikare akemeza ko Amerika “yivugana yonyine,” bigaragaza itandukaniro rikomeye hagati y’impande zombi. Washington ivuga ko hari intambwe igezeho, mu gihe Tehran yo ibihakana burundu. Iki ni ikimenyetso cy’urwikekwe rukomeye hagati y’impande zombi.
Umwaka ushize, ibiganiro byashakaga kugabanya imvururu, ariko nyuma y’ibyo, Amerika na Isiraheli byakoze ibitero bya gisirikare kuri Iran, bituma Tehran ibona ko ibiganiro bitagabanya ibyago by’intambara. Ibi nibyo bimwe mu bituma amagambo ya Trump adashimisha Iran.
N’ubwo Iran yanga ibiganiro muri iki gihe, ntibivuze ko itemera burundu kuganira. Abashigikiye dipolomasi baracyumva igitutu. Gufungura ibiganiro bishya biracyari bibi kandi nta bimenyetso byerekana ko bizatanga umusaruro ugereranyije n’ibyabaye mbere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, hamwe n’abandi bayobozi, bagaragaza ko Iran itashaka ibiganiro byihuse cyangwa guhagarika intambara, kandi ko yiteguye gukomeza kwirwanaho. Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran yanze icyifuzo cya Trump, avuga ko “amagambo ye ari ibinyoma.”

Ku wa Gatatu, Araqchi ntiyemeje cyangwa ngo ahakane burundu icyifuzo cya Trump, ariko yavuze ko ibitekerezo bitandukanye byagejejwe ku bayobozi bakuru kandi ko icyemezo kizashyirwa ahagaragara igihe kizafatwa. Yavuze ko politiki ya Iran iri mu gukomeza kwirwanaho, ariko ko Tehran “iri mu nzira y’ibiganiro muri iki gihe.”
Ubu muri Iran ibintu ntibihagaze neza kubera ibitero bikomeje gusenya ibikorwa remezo by’ingenzi. Politiki y’imbere mu gihugu irimo gutuma ibiganiro bigorana. Perezida Masoud Pezeshkian yafashe ingamba zo kwitonda, mu gihe abandi barwanya cyane ibiganiro. Hari n’igitutu gituruka hanze y’igihugu.
Amatsinda atavuga rumwe n’ubutegetsi arwanya amasezerano yose, yizera ko intambara izatuma ubutegetsi buhinduka, mu gihe sosiyete sivile n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bafite ubwoba ko ayo masezerano azongera igitutu ku gihugu. Tehran yerekanye ko ishoboye guhagarika ingendo z’ubucuruzi mu muhora wa Hormuz, bigira ingaruka ku masoko ya peteroli n’ibindi bicuruzwa.
Ibitekerezo Trump yatanze binyuze muri Pakisitani byerekana ko Iran izagorwa no kwemera ibyo bisabwa, birimo kugabanya gahunda ya kirimbuzi, gahunda za misile, no kugabanya ubufasha ku bafatanyabikorwa bayo mu karere, kugira ngo ibihano bigabanywe.
Ikibazo nyamukuru ni icyizere. Amasezerano ya 2015 y’ibijyanye na kirimbuzi yasenyutse ubwo Amerika yavaga muri ayo masezerano, bigatuma Tehran idizeye ko amasezerano mashya azabaho. Icyuho hagati y’impande zombi kiracyiyongera.
Ku ruhande rw’Amerika, kuvuga ku iterambere bigamije politiki na dipolomasi, mu gihe ku ruhande rwa Iran, kwanga ibiganiro bifasha kugumana aho ihagaze no kugaragaza gushidikanya. Kugeza ubu, icyuho hagati y’ibyo Amerika yifuza n’ibyo Iran yanga kiracyariho, kandi gusubukura ibiganiro bisaba icyizere cy’ukuri ko intambara itazongera. Trump ashobora kuba agomba gusobanurira abaturage be ko yihaye intego yo guhagarika intambara, atari ukuyitangiza.