Abakinnyi 5 b’Amavubi bavanwe mu bazakina imikino FIFA Series
Abakinnyi batanu bari muri 31 b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, bitegura imikino ya FIFA Series 2026 bavanwe mu bazakina iyi mikino imaze umunsi umwe itangiye kubera mu Rwanda.
Aba bakinnyi batanu barimo Nshuti Innocent, Niyongira Patience, Ruboneka Bosco, Ndayishimye Karl Matteo na Niyo David, basezerewe mu Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ yitegura gukina na Grenada.
Abo bakinnyi ntibari ku rutonde ntakuka rwashyizwe ahagaragara n’itsinda ry’abatoza bayobowe na Stephen Constantine.
Umukino w’u Rwanda na Grenada, urabera muri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatanu, guhera Saa 21:00.
Abakinnyi basigaye barimo umunyezamu Niyongira Patience wa Police FC, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Niyo David wa NK Veres Rivne yo muri Ukraine, Nshuti Innocent wa Stade Tunisien yo muri Tunisie na Ndayishimye Karl Matteo.
Nyuma yo gusezerera bariya bakinnyi, Amavubi yasigaranye abakinnyi 26.
