AmakuruPolitikiUncategorized

Musanze: Leta yakemuye ikibazo cy’abakozi bagaragaye bitambitse imodoka y’umushinwa bivugwa yari yanze kubahemba

Minisitiri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda yakemuye ikibazo cy’abakozi bakorera ikigo cyitwa China Civil Engineering Construction Corporation Ltd (CCECC) bari bamaze Igihe badahembwa.

Mu minsi ishize mu Karere ka Musanze havuzwe ikibazo cy’abakozi bakorera ikigo China Civil Engineering Construction Corporation Ltd (CCECC) bagaragaye mu mashusho bitambitse imodoka y’umushinwa ubakoresha banze ko atambuka ngo agende atabahembye.

Mu mashusho aba bakozi bitambitse iyi modoka birinda kurwana nawe gusa banze guha inzira imodoka y’umukoresha wabo ngo agende bumvikana bavuga ko agenda atabahembye.

Ni amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bigera ku nzego za Leta harimo na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Binyuze Ku rubuga rwa X ku wa 27 Werurwe 2026 nibwo iyi Minisiteri yatangaje ko yamaze gukemura iki kibazo.

Banditse bagira bati “Twamenye ikibazo cy’abakozi bakorera ikigo cyitwa China Civil Engineering Construction Corporation Ltd (CCECC) gikorera mu Karere ka Musanze, bagiranye impaka n’umukoresha kubera kudahembwa umushahara ku gihe.”

MIFOTRA ikimenya iki kibazo yageze mu kigo ikorana n’umukoresha kugira ngo ikibazo gikemuke mu bwumvikane.

Iyi minisiteri ivuga ko ikibazo cyari gishingiye kuri system ya banki, yatumava abakozi badahembwa.Kugeza ubu aba bakozi bamazeguhembwa umushahara wabo.

Ingingo ya 39 (4) y’itegeko ry’umurimo No 66/20218 ryo kuwa 30/08/2018 iteganya ko umukoresha afite inshingano yo guhemba umukozi umushahara basezeranye ku gihe.

Kubahiriza aya mategeko si inshingano idasubirwaho gusa, ahubwo ni ishingiro ry’imikoranire myiza, kongera umusaruro, no kwirinda impaka mu kazi.

Kubahiriza amategeko agenga umurimo kandi bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere umurimo unoze.

MIFOTRA yibutsa abanyarwanda ko ibiranga umurimo unoze harimo guhembwa ku gihe kandi bagahemberwa kuri banki, gutanga amasezerano y’umurimo, gutanga imisanzu ya RSSB no kubahiriza ubuzima n’umutekano ku kazi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *