Nyamasheke yahagaritse umuyobozi watindije abageni bakamutegereza amasaha 8
Akarere ka Nyamasheke yahagaritse umuyobozi watindije abageni bakamutegereza amasaha 8 Akarere ka Nyamasheke kahagaritse umuyobozi w’umurenge watindije abageni n’abakwe bakamutegereza amasaha 8 yose bicaye hanze y’ibiro by’umurenge.
Ibi byabaye ku wa 26 Werurwe 2026 aho abakwe n’abageni bageze ku murenge wa Kanjongo 08:00 bagategereza ubasezeranya baramubura kugeza Saa cyenda z’umugoroba.
Mu butumwa Akarere ka Nyamasheke kanyujije kuri X bashimiye abatanze amakuru kuri iyi mitangire mibi ya serivise ndetse banemeza ibijyanye n’igihano uyu mukozi yahawe.
Banditse bagira bati “Muraho,Turashimira abatanze amakuru ku mitangire mibi ya serivisi yagaragaye mu murenge wa Kanjongo ejo ku wa 26/03/2026.”
“Nyuma yo gukurikirana imiterere y’iyi myitwarire mibi turabamenyesha ko umukozi wabigizemo uruhare yahawe igihano cyo guhagarikwa mu kazi.Murakoze”
Akarere ka Nyamasheke ntikaharagaje amazina y’uyu mukozi ndetse n’igihe azamara atari mu kazi.
Abatu batandukanye batanze ibitekerezo bitandukanye kuri ubu butumwa bw’Akarere banenga ibyo uyu muyobozi yakoze abandi nabo bibaza impamvu atagarajwe amazina ni ingano y’igihano yahawe.
Uwitwa Mwesigye Thierry yanditse agira ati “ Ndakeka kumuhagarika bidasobanutse. Ni temporary suspension? Ni iki?Agomba kwirukanwa completely ntabwo iyo mikorere ihwitse. Kereka nimba hari ikindi mumubitsemo.”
Nsengiyumva Jean Damascene we yagize ati “ Ariko rero ibi bintu ntabwo biba bikwiye nonese yabuze iki koko kugira ngo agere aho agombera gutanga service.ahubwo akwiye kwirukanwa burundu siwe kampala.”
Mars Mwiza we yanditse agira ati “Nyamasheke yacu dukundaMubwirire Mayor ko ubu icyizere tukmugaruyehoIriya nkuru yari yatubababaje cyaneKuko iyo aba umuherwe ntabwo bari kumwicaza amasaha angana kuriya.”
