AmakuruUbuzima

Nubwo igiciro cya lisansi cyazamutse, igiciro cy’ingendo ntigihinduka – MININFRA

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ku isoko, bitazahindura ibiciro by’ingendo ku bagenzi bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ibi byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Uwihanganye Jean de Dieu, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026.

Yavuze ko Leta yafashe ingamba zigamije kurinda abaturage ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, cyane cyane ku bijyanye n’ingendo rusange, kugira ngo ubuzima bwa buri munsi butahungabana.

Nk’uko byatangajwe n’Urwego ngenziramikorere (RURA), igiciro cya lisansi cyazamutse kigera ku mafaranga 2,938 kuri litiro kivuye ku mafaranga y’u Rwanda 2,303, mu gihe mazutu yo nta cyahindutse yagumye ku mafaranga y’u Rwanda 2,205 kuri litiro.

Iri zamuka rifitanye isano n’ibibazo by’umutekano muke biri mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho intambara iri kubera muri ako gace yatumye hafungwa Umuhora wa Hormuz, unyuramo ibikomoka kuri peteroli bingana na 20% by’ibicuruzwa bya peteroli bicuruzwa ku isi.

Nubwo ibi byatumye ibiciro byiyongera ku rwego mpuzamahanga, Leta y’u Rwanda irizeza ko izakomeza gukurikirana uko isoko rihagaze no gufata ingamba zikenewe kugira ngo ingendo rusange zigume zihendutse ku baturage.

Ifoto y’imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *