AmakuruPolitiki

M23 na FARDC bongeye gushinjanya ibitero nyuma y’ibiganiro byabereye mu Busuwisi

Igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) hamwe n’umutwe wa AFC/M23 bikomeje guterana amagambo, buri ruhande rushinja urundi kugaba ibitero, nubwo hari hamaze kugerwaho ubwumvikane bwo kubihagarika.

AFC/M23 itangaza ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, ingabo za Leta ya Kinshasa zagabye ibitero mu duce dutuwe two muri Minembwe na Mikenke, zikoresheje drones ziturika zigahita zisenya aho zigeze. Uyu mutwe uvuga ko ibyo bitero byanasenye ibice bya Mitimingi muri Masisi, bigateza abaturage guhunga.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ashimangira ko ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye ku baturage n’ibikorwa remezo.

Ku rundi ruhande, igisirikare cya FARDC cyo kivuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, abarwanyi ba M23 ari bo bagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Leta ndetse no ku bice bituwe n’abasivile mu duce twa Mikenge na Kakenge, mu Ntara ya Kivu y’Epfo. FARDC ivuga ko ibyo bitero byahitanye abasivile.

Igisirikare cya Congo kivuga ko gifite uburenganzira bwo kwirwanaho no gusubiza ibyo bitero mu rwego rwo kurinda abaturage.

Kugeza ubu, amakuru atangwa n’impande zombi ntaremezwa n’urundi ruhande rwigenga, kuko BBC ivuga ko itarabasha kuyagenzura.

Ibi byose bibaye nyuma y’inama yabereye i Montreux mu Busuwisi ku wa Gatanu ushize, aho intumwa z’impande zombi zari zumvikanye ku ngingo zitandukanye, nk’uko byatangajwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Muri izo ngingo harimo:

  • Korohereza ibikorwa by’ubutabazi ku baturage
  • Kwirinda ibitero byibasira abasivile n’ibikorwa bya gisivile
  • Gushyiraho ubugenzuzi bw’agahenge bugomba gutangira mu gihe cy’icyumweru kimwe
  • Guhanahana imfungwa

Nubwo hari ibyo byemeranyijweho, ibikorwa by’imirwano n’ukutumvikana biracyagaragara hagati y’impande zombi.

Ifoto y’umusirikare urashisha imbunda nini mu burasirazuba bwa Congo (Ifoto: REUTERS via BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *