Menya ‘Ejochat’: Porogaramu nshya ya AI yakozwe n’Abanyarwanda
Abanyarwanda batanu bize ibijyanye n’ubwenge buhangano (AI) mu Burayi no muri Amerika bashinze porogaramu bise Ejochat, igamije gufasha abavuga Ikinyarwanda kubona amakuru yihuse no kuborohereza imirimo ya buri munsi.
Iyi porogaramu yakozwe nyuma yo kubona ko izindi porogaramu nka ChatGPT zikunze gutanga ibisubizo birimo amakosa iyo zikoreshejwe mu Kinyarwanda nk’uko tubikesha GIHE.
Ejochat ni urubuga rw’ubwenge buhangano rushobora kumva Ikinyarwanda, kuganira n’umukoresha no gutanga ibisubizo bihuye n’ibibazo abajije mu nzego zitandukanye nk’ubuhinzi, uburezi n’ubuzima. Nubwo imeze nka ChatGPT, yo yibanda cyane ku Kinyarwanda ariko ishobora no kwakira izindi ndimi.
Yatangijwe n’abasore barimo Hahirwabayo Protogene na Kalinijabo Bosco, nyuma bariyongera bagera kuri batanu bafite intego yo guteza imbere ikoreshwa rya AI mu Rwanda. Bavuga ko iyi porogaramu ishobora gufasha abantu nko kubona amakuru ku ngendo, ubuhinzi cyangwa ubuzima, kandi bagasaba Abanyarwanda kuyikoresha no kuyifasha kunozwa kuko ikiri mu ntangiriro.
Banateganya guteza imbere izindi serivisi za AI zizafasha abavuga Ikinyarwanda mu buzima bwa buri munsi, bagamije gutanga ibisubizo bishingiye ku rurimi n’umuco by’Abanyarwanda.


